Umuri Foundation yungutse umufatanyabikorwa wo muri Oman

Irerero rya Jimmy Mulisa wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Umuri Foundation, ryahawe imyenda yo kuzakinisha mu Cyiciro cya Gatatu.

Aziz Naamani yahaye Umuri Foundation imyenda izakinisha muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri. Umufatanyabikorwa ukomoka muri Oman, Aziz Naamani ni we watanze iyi myenda yo kujya bambara bakiniye hanze ndetse banakiriye mu rugo.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Umuri Foundation yavuze ko ari iby’agaciro kuba yatewe inkunga na Aziz Naamani y’imyenda izakinisha muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu iza ibaye ku nshuro ya Mbere mu Rwanda.

Iri rerero rya Jimmy Mulisa, ryashinzwe mu 2019. Rifasha abakiri bato gukuza impano za bo mu mupira w’amaguru ariko babijyanisha no kwiga. Bafasha kandi abana bataye amashuri kuyasubiramo hagamijwe gutegura ejo hazaza ha bo.

Irerero rya Umuri Foundation ryiganjemo abakiri bato
Jimmy Mulisa na Aziz Naamani ubwo berekanaga imyenda ikipe izakinisha

UMUSEKE.RW