USA: Barindwi barasiwe mu birori byo gutanga Diplome

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu barindwi barasiwe mu gitero cyabereye ku ishuri  riri Richmond, mu ntara ya Vilginia,mu birori byo gutanga impamyabumenyi(graduation),  babiri muri bo bahasiga ubuzima.

Ku ishuri riri iRichmond habareye igitero cy’imbunda, babiri bahasiga ubuzima

Iki gitero cyabereye  hanze y’inzu y’ibirori Atria Theater kuri campus  ya Viriginia  Commonwealth University , cyatumye abanyeshuri bari bambaye amakanzu y’ibi birori, biruka,  baranyanyagira kugira ngo bakize amagara yabo.

Abayobozi b’iri  shuri bavuga ko iki gitero cyifashishije imbunda,  cyabaye mu gihe ishuri ryisumbuye rya Huguenot High School ryatangaga impamyabumenyi.

Ibindi birori nk’ibyo  byari biteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa kane byahise bisubikwa  ndetse n’amasomo nayo aba ahagaze .

Mu baguye muri icyo gitero barimo umusore w’imyaka 18 wari mu bari buhabwe impamyabumenyi  ndetse na se w’imyaka 36 .

Ukekwa kuba ari inyuma y’icyo gitero ni umusore w’imyaka 19, wahise utabwa muri yombi nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije wa Polisi i Richmond, Rick Edwards.

Avuga ko igipolisi cyemeza ko yari azi nibura umwe muri aba bapfuye.

Undi muntu wari ufite imbunda ubwo icyo gitero cyabaga, yabanje gufatwa, ariko Polisi iza gusanga nta ruhare abifitemo .

Mu kiganiro  n’abamanyamakuru ,Umuyobozi w’agace ka Richmond, Levar Stoney yagize ati: “ Ese  nta kintu cy’igihabwa agaciro? Umwana agomba kujya mu birori byo guhabwa impamyabumenyi kandi akidagadura uko ashatse  hamwe n’inshuti ze n’imiryango.”

- Advertisement -

Avuga ko icyabaye ari igikorwa cyo “Kwikunda”

Edwards  yongeyeho ko abapolisi batatu bari mu kiruhuko  bahise boherezwa  gukorera ahabereye  iki gitero  , abandi barindwi boherejwe  hanze kugira ngo bahagarike umuvundo wahise  uboneka.

Edwards vuga ko muri iryo nsanganya abantu batanu bakomerekejwe n’amasasu,babiri bitabye Imana.Ni mu gihe umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda yagonzwe n’imodoka mu kavuyo.

Umuyobozi w’amashure ya leta , Jason Kamras yavuze ko iki gitero cyabaye ku munsi  ufatwa “nk’uw’umunezero aho abana bacu bari guhabwa impamyabumenyi z’amashuri .”

Akomeza ati “Nta cyo mfite navuga, gusa ndambiwe no kubona abantu baraswa , nkaba nsaba abanyagihugu bose ko ibi bintu byahagarara”.

Si ubwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havuzwe igitero cyibasiye ishuri  ndetse mu Kwakira  2019 mu Ntara ya Califonia, umunyeshuri yarashe babiri nawe ariyica.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW