Volleyball: Ibihugu bitanu bizitabira irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Volleyball, FRVB, ryatangaje ko Ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari byo bizitabira irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka abari mu muryango mugari wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ni irushanwa rizakinwa mu mpera z’icyumweru tariki ya 24-25 Kamena 2023. Ibihugu bizarikina ni u Rwanda rwaryakiriye, Uganda, u Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibibuga rizakinirwaho, ariko haravugwa BK Arena, cyane ko ari irushanwa mpuzamahanga.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatangiye tariki 7 Mata izarangira tariki 4 Nyakanga nk’uko bisanzwe.

Kugeza ubu abagera kuri 50 ni bo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FRVB yatangaje ko irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizitabirwa n’Ibihugu bitanu
Hari benshi bakinaga Volleyball ariko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
REG VC ibitse igikombe giheruka cya 2022
Mu bagore, cyibitswe na APR WVC

UMUSEKE.RW