“Abachou”, nimwibaze aho tuvuye – Mushikiwabo avuga ku Kwibohora

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Mme Louise Mushikiwabo, yazirikanye ababohoye u Rwanda n’aho barugejeje.

Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Yagize ati “Niko abachou, umunsi mwiza wo Kwibohora29! Erega 30 (imyaka) iri hafi!! Nimwibaze aho tuvuye pe! Mu gihe dukomeje guhanga amaso aho tugana, kuri uyu munsi w’u Rwanda rero, reka nibwirire abarurokoye bakaruhumuriza, bakarurandata, bakarurinda, bakarutaka, bakarurata rukaba ubukombe: Murakagira Imana y’i Rwanda!!”

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yahaye abitabiriye igitaramo cyo Kwibohora muri Kigali Convention Center, yabasabye kwemera kuvunika kugira ngo ibyo igihugu kigeraho birindwe kandi bitere imbere.

Amateka yanditswe mu maraso ntabwo twakwemera ko asibishwa wino – Kagame

Mu butumwa umuryango RPF Inkotanyi wageneye abaturarwanda kuri uyu munsi, wavuze ko ukwiye kuba umwanya wo gutekereza ku kutizigama kwaranze abagize uruhare mu kubohora igihugu.

Kuri Twitter ahanyujijwe ubu butumwa, RPF Inkotanyi yagize ati “Umuryango RPF Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora. Utubere umwanya wo gutekereza ku kutizigama kwaranze abagize uruhare mu kubohora igihugu cyacu, ndetse no gutekereza ku ruhare rwa buri wese  mu guteza imbere u Rwanda.”

Ibirori nyirizina byo Kwibohora ku nshuro ya 29, byabereye mu Karere ka Rubavu ahatashywe umudugudu w’Ikitegererezo watujwemo imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza, ukaba uri mu Murenge wa Rugerero.

Rubavu: Abahuye n’ibiza batujwe mu nzu z’agatangaza, bavuga imyato KAGAME

- Advertisement -

UMUSEKE.RW