Amateka yanditswe mu maraso ntabwo twakwemera ko asibishwa wino – Kagame

Perezida Paul Kagame aganiriza abitabiriye igitaramo cyo Kwibohora ku nshuro ya 29 cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku Cyumweru, yabasabye gukomera ku mateka akomeye yagezweho hamenetse amaraso.

Perezida Kagame avuga ko nta we uzamererwa kwandika amateka y’Abanyarwanda kurusha bo

Mu ijambo rye yabanje gusobanura isano iri hagati ya Tariki ya 01 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihizaho Ubwigenge rwahawe n’Abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1962, n’itariki ya 04 Nyakanga, u Rwanda rwizihizaho Umunsi wo Kwibohora.

Iyi minsi yombi, Leta iyitangaho Ikiruhuko, ariko uvugwa cyane unagarukwaho mu mateka y’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi ni Umunsi wo Kwibohora.

Perezida Paul Kagame yavuze ko itariki ya 04 Nyakanga, kuri benshi na we arimo ifatwa nk’umunsi w’Ubunani, umunsi utangira umwaka mu buzima busanzwe.

Ati “Igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 04 Nyakanga, ni ibihe byahindutse byinshi, ni ubuzima bwahindutse, ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho, ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho, ubuzima rero bw’Abanyarwanda ni aho buhera.”

Perezida Paul Kagame avuga ko tariki ya 01 Nyakanga, 1962, byiswe ko u Rwanda rwahawe ubwigenge ariko uko iminsi itera imbere abatanze ubwigenge bongeye kubwisubiza, kuko ababuhawe bananiwe kubufata, kandi ngo si mu Rwanda gusa, n’ahandi.

Ati “Abantu babonye ubwigenge mu izina, ariko barabubura mu by’ukuri.”

Perezida Paul Kagame yishimanye n’abitabiriye kiriya gitaramo ari kumwe na Mme Jeannette Kagame

Perezida Kagame yasabye abitabiriye umugoroba wo Kwibohora guhitamo byanaba ngombwa bagakora ibigoye kugira ngo bagumane ubwigenge bafite, kuko ngo ushaka kubaho neza neza aravunika.

Yasabye urubyiruko rwari rwiganje mu bitabiriye uyu mugoroba, kuzirikana uburemere bw’amateka yagejeje ku Kwibohora.

- Advertisement -

Ati “Aya mateka duhabwa, cyangwa se twibuka tariki 04 Nyakanga, yanditswe mu maraso, abantu barayaviriye, ni amateka yanditse mu maraso, ntabwo ashobora keretse mubyemeye gutyo, ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu.”

Yakomeje agira ati “Amateka yanditswe mu maraso, n’amateka yanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye, nimushaka kubaho nabi muzareke wino isibe amateka yanditswe mu maraso y’abanyu.”

Perezida Kagame yavuze ko abanditse amateka mu maraso yabo bari urubyiruko, agasaba urubyiruko rw’ubu gukomeza ayo mateka n’iyo haba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino.

Umunsi wo Kwibohora uzizihizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga, 2023 hirya no hino mu gihugu hakaba hatahwa ibikorwa bitandukanye byagezweho, haba mu buzima, ubuhahirane, imibereho myiza n’ibindi bijyana n’iterambere.

UMUSEKE.RW