ADEPR Gatenga yaremeye abarokotse Jenoside, Abatishoboye bagurirwa Mituweli

Mu Itorero rya ADEPR Gatenga mu Karere ka Kicukiro hakusanyijwe ubufasha burimo Mituweli zo guha abatishoboye ndetse hanaremerwa imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abarokotse baremewe bashimye Imana banasabirwa umugisha

Ni mu giterane cyiswe “Gira neza” cyatangiye ku wa 27 Kamena gisozwa kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023.

Iki giterane cyari kigamije kwamamaza ijambo ry’Imana ndetse no gushakira ubufasha Abantu batishoboye harimo n’Abakristo baturuka mu mazone agize Itorero rya Gatenga.

Ni mu rwego kandi rwo gushimangira intego nkuru y’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda, ariyo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo no kwigisha ijambo ry’Imana hashingiwe kuri Bibiliya Yera no guteza imbere imibereho myiza y’abanyetorero.

Iki giterane cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Gatenga rifatanyije na Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana muri iryo torero.

Cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye hamwe na Korali Ubumwe yo muri Paruwasi ya Bukane mu Rurembo rwa Muhoza.

Mu ndirimbo zomora imitima imenetse Korali Ukuboko kw’iburyo baruhuye benshi, nta kwiyumanganya baririmbanye kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.

Bati ” Ntabwo yigeze agukoza isoni.”

Korali Ubumwe yo muri Paruwase Bukane yashimye Imana yarinze Itorero n’Igihugu muri rusange, bagaragaza ko mu rugendo rwo mu Isi huzuyemo ibitsitaza ariko Imana ariyo irinda umwana w’umuntu kuko we ntacyo yakwishoboza.

- Advertisement -

Bati  “Dukeneye Imbaraga nyinshi bagenzi muri uru rugendo.”

Bongeyeho ko Yesu “azagaruka kutujyana iwe, tuzabana nawe iteka mu bwami bwe budashira, nta yandi makuba tuzagira ukundi, tuzaba mu mahoro n’umunezero udashira.”

Bavuze ko Itorero ry’Uwiteka ryubatse ku rutare ku buryo ibyago n’amakuba nta bushobozi bifite byo kurinyeganyeza.

Bati “Ubu dufite amahirwe ab’Isi batabona kuko dufite Imana yakoze imirimo itarondoreka.”

Korali Ubumwe yo muri ADEPR Paruwasi Bukane yishimiwe cyane

Umwigisha w’umunsi, Pasiteri Rukundo Octave, wo mu Itorero rya ADEPR Rukurazo Paruwasi ya Remera yavuze ku marembo azageza umukiranutsi mu Ijuru.

Yagaragaje ko irembo rya mbere ry’umugisha ari ukugira imbabazi. Ati “Hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa.”

Yongeyeho ko ineza y’umukiranutsi ikwiriye kumenywa n’abantu bose. Ati” Ni irembo Imana izacamo ikaza iwanyu itububa bakamenya ko Imana yahageze.

Pasiteri Rukundo yavuze ko Imana idashiturwa n’ukwigaragaza kwa bamwe mu bakozi b’Imana n’abanyetorero biyoberanya, asaba buri wese “Kwihana ibyaha” nk’irembo rya kabiri ritanga umugisha udacagase.

Ati ” Pasiteri yakora amahano, umuririmbyi n’umwigisha butumwa bacumura, bwira Imana ngo ndakwinginze umbabarire.”

Rev Pasiteri Kanamugire Theogene, Umushumba w’Itorero rya ADEPR Gatenga yavuze ko muri iki giterane batekereje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ” Imana ireba ahiherereye igiye kubakorera amateka kugira ngo ubuzima bwanyu buhinduke bwiza.”

Yongeyeho ko ” Itorero ryatekereje kubazahura bakava mu bwigenge n’ubwihebe kuko hari Imana ireberera Imfubyi n’abapfakazi.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri batanu buri umwe yahawe ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw yo gukoresha mu mishinga yo kubateza imbere.

Hatanzwe n’inkunga yo kugurira Ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri 300 ndetse hatangwa n’ibyo kurya.

Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba w’Itorero rya ADEPR Gatenga

Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Itorero rya ADEPR Gatenga itanga yishimiwe mu ndirimbo zitandukanye

Abakristo bagize ibihe byiza binyuze mu ndirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW