AMAFOTO: Icyizere ni cyose ku Mavubi y’Abagore yitegura Uganda

Amasaha make mbere yo gucakirana n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, bararirimba intsinzi mu rwambariro rwa bo.

Amavubi y’Abagore akomeje gukaza imyitozo

Ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, u Rwanda ruzakina na Uganda Cranes mu cyiciro cy’abagore mu gushaka itike yo kuzajya mu mikino Olempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Uyu mukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, uzakirwa na Uganda yatiye Stade mu Rwanda kuko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF iyobora umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Nyinawumuntu Grâce, ikomeje gukaza imyitozo ndetse abakinnyi baravuga ko biteguye gukuraho amateka mabi bafite imbere ya Uganda mu cyiciro cy’abagore.

Uwase Andersène usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports WFC, ahamya ko ari igihe cyo gukuraho amateka mabi aba bakobwa bafite imbere ya Uganda.

Yatanze ubutumwa buvuga ko Uganda Cranes izahabwa akazi gakomeye, bitewe n’uko biteguye neza.

Aba bakobwa bakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ingimbi ziri munsi y’imyaka 15, batsinda umwe banganya undi. Uganda yo yatsinze Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti baheruka gukina.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.

Umutoza Nyinawumuntu Grâce, ubwo yabasokosoraga mu myitozo
Aba bakobwa bari gukorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium
Imbaraga ni zose
Ubushake ni bwinshi kuri aba bakobwa
Alodie uzwi nka Fekenya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -