Biciye muri B&B Kigali Ltd, B&B Sports Agency n’ikigo cy’Itangazamakuru cya B&B FM Umwezi, cyateguye irushanwa ryiswe ‘B&B International Football Drafting League’.
Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi badafite amakipe kuyabona. Rizabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Rizakinwa tariki 13-14-15 Nyakanga 2023. Abakinnyi 60 bari mu makipe ane, ni bo bazitabira iri rushanwa. Bose bazaba bari hamwe mu mwiherero.
Abakinnyi bo mu Bihugu birimo u Rwanda, Guinée Bissau, Guinée Conakry, Côte d’Ivoire, Ghana, u Rwanda, Cameroun, Uganda, Burundi na Nigeria, ni bo bitezwe muri iri rushanwa.
Guhera ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga, amakipe yose uko ari ane ni yo azinjira mu mwiherero ariko abakinnyi babanje gupimwa n’abaganga kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwa bo buhagaze.
Aba-Agents bo mu Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania n’ab’abakinnyi bo mu bihugu bya kure muri Afurika n’i Burayi, ni bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa.
Abafana bazitabira iri rushanwa ntibazicwa n’irungu, kuko uretse kureba imikino bazanasusurutswa n’ababyinnyi n’ab’imyiyereko ya Siporo.
Abashyushyarugamba bazaba basusurutsa abazitabira iyi mikino. Ibi bizajya bikorwa hagati mu mukino mu minota y’ikiruhuko.
Igice cy’abafana, kizaba gisusutswa n’abasanzwe bavanga imiziki (Aba-Djs) mbere yo kwinjira ariko babigashijwemo na SKOL nk’umufatanyabikorwa wa B&B FM Umwezi.
- Advertisement -
Kwinjira muri iyi mikino, ni 1000 Frw ahasigaye hose, 2000 Frw ahatwikiriye, 5000 Frw mu Cyubahiro.
Abazishyura ibihumbi 2 Frw bazahabwa ibyo kunywa bibiri ariko bicare ahadatwikire. Abazishyura ibihumbi 3 Frw bazahabwa ibinyobwa bibiri ariko banicare ahatwikiriye. Icyo kurya no kunywa bizaba bihari.
Buri mukinnyi w’umunyamahanga wifuza kwitabira iri rushanwa, azishyura amadolari 50 mu gihe Umunyarwanda azishyura 25.
Ibindi bikorwa bizakorwa muri iri rushanwa, harimo kuzatanga amaraso babifashijwemo na RBC. Abazaza kureba iyi mikino kandi barasabwa kuzarengera Ibidukikije n’ibindi.
Iri rushanwa kandi rifite abafatanyabikorwa, barimo SKOL Brewery Ltd, Ndoli Safaris, Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Minisiteri y’Urubyiruko, Polisi y’Igihugu na RCB.
Umutoza Hitimana Thierry, azaba ari Umuyobozi w’abatoza b’aya makipe ane. Karenzi Alexis usanzwe akora akazi ko kugurisha abakinnyi mu buryo bwa kinyamwuga, azaba ari we mu-Agent wa FIFA muri iri rushanwa.
Umuyobozi Mukuru wa B&B FM Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Castar, yavuze ko gutegura irushanwa nk’iri bigite igisobanuro kinini ku Gihugu cy’u Rwanda kuko bizatuma abakinnyi bamwe bariboneramo akazi.
Ikirenze kuri ibi Castar yavuze, ni uko bizatuma Abanyarwanda bariboneramo akazi bitewe n’imirimo bazaba bafite.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ngarukamwaka, kandi rizajya rikinwa mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi hagamijwe kubafasha kubona akazi.
UMUSEKE.RW