Gicumbi: Mulindi yatanze Mutuelle ku miryango 100

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarabigize umwuga yiganjemo ababohoye u Rwanda, Mulindi FC izwi nka Mulindi Family, yongeye gusura ahatangiriye urugamba rwo Kubohora u Rwanda ndetse inatanga Ubwisungane mu Kwivuza.

Mulindi FC yahavuye itanze Mutuelle de Santé 100

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, cyane ko ari n’umunsi ufite igisobanuro kinini ku Banyarwanda muri rusange.

Kuri uyu munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, Abanyarwanda bibukiranya amateka yaranze u Rwanda ubwo Ingabo zari RPA-Inkotanyi zabaye RDF, zahagurukaga zigatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mulindi FC irimo bamwe mu batangije uru rugamba, yahisemo kujya kwizihiriza uyu munsi ku Mulindi w’Intwali uzwi nka Mulindi wa Byumba kuko hafite amateka menshi ku Gihugu.

Iyi kipe itarabigize umwuga, yongeye gutemberezwa bimwe mu bice bigize Mulindi, ariko inakina umukino wa gicuti hagati ya yo na New Sporting yo mu Karere ka Gicumbi ariko ikinamo abatarabigize umwuga barimo na Meya Nzabonimpa Emmanuel.

N’ubwo Mulindi FC yatsinzwe igitego 1-0, ariko nyuma y’umukino abagize uyu muryango batanze Ubwisungane mu Kwivuza, Mutuelle de santé, bugera ku 100.

Uretse ibi kandi, nyuma y’umukino abafashe ijambo bose bibukiranyije ku mateka yaranze Abanyarwanda mu bihe byari bikomeye ariko abaganiriye bose bahurije ku gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bamwe mu babaye indashyikirwa mu bikorwa bya Mulindi, bashimiwe ku bwitange bwa bo mu bikorwa byose by’uyu muryango. Aba barimo Karuhanga Jonh, John Birungi, Uwitonze ubika ibikoresho by’iyi kipe, Col Alphonse n’abandi.

Bamwe mu bashinze iyi kipe barimo Byusa Wilson uzwi nka Rudifu, Général Ibingira n’abandi.

- Advertisement -
Muri Mulindi higanjemo abakuze
Mulindi na New Sporting bamaze kuba abavandimwe
Abasimbura ba Mulindi FC barimo abakiri mu Ngabo z’Igihugu
Umuryango mugari wa Mulindi wiganjemo ababohoye u Rwanda
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Gicumbi zitabiriye uyu muhango

UMUSEKE.RW