Grâce Nyinawumuntu yongeye guha umukoro Ferwafa

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Nyinawumuntu Grâce, yatunze urutoki abareberera umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, abasaba gufasha abakinnyi kubona amarushanwa menshi.

Nyinawumuntu utoza Amavubi y’abagore, yasabye Ferwafa kongera amarushanwa y’abagore

Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, u Rwanda rwasezerewe na Uganda mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike y’abagore izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

Nyuma y’uyu mukino Amavubi y’abagore yatsinzwemo igitego 1-0, umutoza mukuru w’u Rwanda, Nyinawumuntu, yavuze ko mu bikwiye kwitabwaho, harimo gukurikirana aba bakobwa bakina umupira w’amaguru kugira ngo bafashwe.

Avuga ko iyi mikino yombi u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 4-3, isize isomo rikomeye ku mupira w’abagore ariko hari ibyo kwishimira byagezweho.

Ati “Iyi mikino yombi impaye ishusho y’uko abana bacu bashoboye, baramutse bakorewe porogaramu nziza, mu myaka ibiri-itatu, dushobora kuba turi ikipe itinyitse. Niba duhangana na Uganda ikina Champions League kugeza mu minota 100, ni ikigaragaza ko hari icyakozwe.”

“Niba shampiyona yacu idakomeye ngo igire urwego ivaho izamuke, ntitujye twumva gusa Rayon Sports na AS Kigali, ibyo byose bikosotse, mu myaka ibiri-itatu twaba dufite ikipe nziza.”

Abajijwe uko agiye gutegura imikino ibiri u Rwanda na Ghana muri Nzeri uyu mwaka mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore 2024, Nyinawumuntu ahamya ko aramutse yongerewe amasezerano hari ibyihutirwa yabanza gukosora kugira aba bakinnyi bakomeze bategurwe neza.

Ati “Nibanyongera andi masezerano, numva nakwicara nkakorana na direction technique, tukareba icyakorwa, nkebereka icyakorwa kuko ni njye mutoza, ni njye wabonye icyo abana Babura.”

“Ikipe ya Ghana yo iri ku rundi rwego. Birasaba ko tubona umwanya tukitegura bihagije. Kwitegura bihagije, ntabwo ari ukujya mu mwiherero tukamaramo ibyumweru bibiri ahubwo hari byinshi bigomba gukorwa mbere y’uko duhura na Ghana.”

- Advertisement -

Gusa n’ubwo uyu mutoza avuga ibi, ntabwo anyuranya na benshi bakurikiranira hafi umupira w’abagore mu Rwanda, kuko amarushanwa ya bo, akiri atatu gusa, shampiyona ibyiciro byombi n’igikombe cy’Amahoro.

Aha rero ni ho abareberera umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, bakwiye gushyira imbaraga kugira abakobwa babashe kubona amarushanwa menshi abafasha kumenyera guhangana.

Ikipe y’igihugu ya Uganda, izahura na Cameroun mu ijonjora rya Kabiri yo itaraninnye irya Mbere.

Abakobwa basabiwe amarushanwa menshi
U Rwanda na Uganda zakiniye imikino yombi i Kigali

UMUSEKE.RW