Leta izubaka inzu 3088 z’abaturage basenyewe n’ibiza

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi iteranye, yagaragaje bimwe mu byo Guverinoma yakoze n’ibiteganywa gukorwa mu gucunga no guhangana n’ibiza.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu Nteko ishinga Amategeko

Yanagaragaje uko Guverinoma yafashije abagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Saa tatu za mu gitondo (09h00 a.m), kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana na byo.

Yavuze ko kuva muri Gicurasi 2023 kugeza ubu, hari inzu 438 zasanwe, ndetse ko hari n’imiryango 3088 izafashwa kubakirwa inzu nshya kuko izo barimo zangiritse burundu.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abafatanyabikorwa bose mu butabazi bwakozwe, kandi ahamagarira abaturage bagituye ahantu h’amanegeka, gukurikiza nta mananiza, gahunda yo kubimurira ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yavuze ko mu rwego rwo gusubiza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza mu buzima busanzwe, igera ku 3711 yakodesherejwe inzu zo kubamo mu gihe cy’amezi 3, ihabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bifashisha mu gihe bubakirwa cyangwa basanirwa inzu zabo.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko icyegeranyo cy’ibyangijwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, cyerekana ko bifite agaciro ka miriyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi biza byabaye cyane muri Gicurasi 2023 byatwaye ubuzima bw’abantu bagera ku 131.

Abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda

- Advertisement -

UMUSEKE.RW