Meya Mutabazi yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ingeso mbi

Muri ibi bihe abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu bari mu biruhuko, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabasabye kugendera kure ingeso mbi baharanira guteza imbere aho batuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

 

Ni ibiruhuko birebire by’igihembwe cya Gatatu gisoza umwaka w’amashuri, ni umwanya mwiza baba babonye wo kuruhuka mu mutwe, gusubiramo amasomo ndetse no kugira imirimo bafasha ababyeyi babo ndetse bakagira n’umwanya wo guhurira hamwe bakigishwa indangagaciro ziranga umunyarwanda na kirazira.
Meya Mutabazi aganira n’UMUSEKE yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko kurangwa n’indangagaciro nyarwanda birinda ubwomanzi n’ibindi bishuko bahura nabyo.
Yavuze ko ari umwanya mwiza abana baba babonye wo kwita ku mirimo yo mu rugo bagafasha ababyeyi nk’intwaro yo gutsinda ibishuko bahura nabyo.
Yasabye kandi urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ingeso mbi zabaganisha ku businzi cyangwa se zabakururira mu busambanyi.
Yagize ati ” Gufatanya n’abandi mu bikorwa biteza imbere aho batuye nibyo dusaba urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ndetse birinda ibiyobyabwenge baharanira kwiteza imbere.”
Meya Mutabazi yabasabye kandi kwirinda kugendera mu kigare kuko rimwe na rimwe bitajya biba byiza, abasaba kujya babanza bagatekereza neza ku byo bagiye gukora ndetse bakanagisha inama.
Abanyeshuri bari mu biruhuko bavuga ko bazabibyaza umusaruro baharanira ubuzima buzira ibishuko kuko hari benshi byangije.
Adelphine Uwimana avuga ko bagenzi be bari mu biruhuko bagomba kwitondera impano za hato na hato bahabwa n’abagamije kubata mu mutego w’ubusambanyi.
Yagize ati ” Ni umwanya wo gutegura umwaka mushya by’umwihariko abakobwa tugomba kwirinda abashobora kwica inzozi zacu.”
Manzi Luc yasabye bagenzi be kwirinda ibigare byabashora mu biyobyabwenge no kwirinda ibirangaza byo ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati“Nzirinda ibigare byanshora mu kunywa ibiyobyabwenge, nshishikariza bagenzi banjye kwirinda ibikorwa bibi byose byashyira ubuzima mu byago.”
Urubyiruko ruri mu biruhuko rwibutswa ko iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge atagira rutangira mu gukora ibindi byaha kuko aba atagitekereza neza.
Mu bikururwa n’ibiyobyabwenge birimo ubusambanyi bushobora no gutuma nko kubakobwa batwara inda batateganyije, kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ibi bigaherekezwa no kuva mu ishuri batarangije, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
MURERWA DIANE  / UMUSEKE.RW i Bugesera