Muhanga: Imibiri y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yabonetse

Imibiri y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo ku mpanuka yabereye mu murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga yabonetse yose.

Amasandu yagenwe ngo bariya bana bashyingurwemo

 

Amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yabonetse ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, indi y’abandi batandatu yabonetse kuri uyu wa Gatatu ku butabazi bw’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (Marine).

Ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, nibwo ubwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, batatu n’umusare baba ari bo bavamo ari bazima.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Eric BIZIMANA yabwiye UMUSEKE ko imibiri y’abo bana yabonetse  muri metero 17 z’ubujyakuzimu, muri metero 500 (500m) uvuye ku rugomero.

Biteganyijwe ko bose bari bushyingurwe kuri uyu wa Gatatu.

UPDATE: Hamenyekanye amazina y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo

Muhizi ELISEE / UMUSEKE.RW

- Advertisement -