Musenyeri wari ukuze mu ba Padiri bose b’i Kigali yapfuye

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko yabuze Musenyeri (yabihawe by’Icyubahiro) NAYIGIZIKI Nicodeme wari umaze imyaka ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yapfuye afite imyaka 94.

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yitabye Imana

Urupfu rwe rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga, 2023 .

Musenyeri NAYIGIZIKI wari mu kiruhuko cy’izabukuru yabarizwaga muri Archidiocese ya Kigali, akaba azashyingurwa ku wa Kane mu irimbi ry’Abapadiri riri i Ndera, naho misa yo kumusezeraho bwa nyuma izabera kuri Paruwasi Regin Pacis i Remera.

 

Urubuga archdioceseofkigali.org, ruvuga ko tarki 30 Werurwe 2022, Musenyeri Nikodemu yahimbaje isabukuru y’imyaka 63 yari amaze ahawe ubusaserdoti (mu rwego rw’ubupadri).

Ni we mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabarizwaga mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali (Archevȇché de Kigali) akaba yari afite imyaka 94 y’Amavuko.

 

- Advertisement -

Amateka ye…

Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yavukiye i Kayenzi (mu Karere ka Kamonyi) mu mwaka wa 1929, ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi.

Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936.

Amashuri abanza yayigiye iwabo i Kayenzi, ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949, akomereza mu makuru mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda (1949-1959).

Yahawe ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, abuhererwa mu Nyakibanda.

 

Inshamake y’ubutumwa yakoze

1959-1963: Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika.

1963-1966: Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint-Michel

1966-1976: Padri mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille

1976-1979: Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali

1976-1995: Padri mukuru wa Katederali Saint-Michel, ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976 nyine.

1995-1997: Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier )

1997-2007: Padri mukuru wa Paruwasi Musha

2007-2016: Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), aho yanahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti.

Kuva 2016 kugeza ubu, yari mu kiruhuko cy’izabukuru mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali.

Musenyeri Nikodemu yari azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, kwihangana, kwanga ubuswa, ubujura, ubunebwe nk’uko umuryango we wabimutanzeho ubuhamya.

Ni umusaserdoti wakunze gucisha make, kujya inama zubaka, ituze no kuvuga igikwiye.

Ab’iki gihe; abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki; twamwigiraho byinshi byadufasha mu bukristu no mu buzima muri rusange.

ISOOKO: archdioceseofkigali.org

UMUSEKE.RW