Umugabo yicishije umuvandimwe we ibuye

Ngororero: Ubuyobozi buvuga ko burimo gushakisha Umugabo witwa Ndayishimiye Antoine ushinjwa kwica umuvandimwe we akoresheje ibuye.

Nyakwigendera yitwaga Ryumugabe Frannçois, ubuyobozi bukavuga ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango.

Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko rwabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa sita z’ijoro (00h00 a.m) ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Nyakanga, 2023.

Ryumugabe Frannçois yari atuye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye UMUSEKE ko uyu Ndayishimiye yagiranye amakimbirane n’umuvandimwe we bararwana, afata ibuye arimukubita muri nyiramivumbi ajyanwa kwa muganga agezeyo arapfa.

Ati “Ndibutsa abaturage ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko, nta we ukwiriye kwihanira kuko hari Inzego zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage.”

Mayor Nkusi avuga ko Ndayishimiye Antoine yamaze kwica umuvandimwe we ahita acika, ubu inzego z’ubuyobozi zikaba zatangiye kumushakisha.

Nteziryayo Emmanuel, umuhungu wa Nyakwigendera avuga ko Se wabo Ndayishimiye Antoine yagiranye amakimbirane n’umubyeyi we ashingiye ku masambu basigiwe n’umubyeyi wabo (Papa) witabye Imana.

- Advertisement -

Uyu Ndayishimiye akavuga ko mukuru we agomba kumwongera isambu kuko iyo yahawe ku ruhande rwe ari ntoya, intonganya zihita zitangira ubwo.

Ati “Nyuma nibwo yabonye ko iby’isambu bidakunze yongera gushinja Ryumugabe ko ari we waroze nyina wa Ndayishimiye uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.”

Umurambo wa Ryumugabe François uri mu buruhukiro mu Bitaro bya Muhororo mu gihe utegerejwe gusuzumwa.

Ryumugabe Frannçois asize umugore n’abana 5.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.