Nyanza: Banyuzwe n’ibihano byahawe Biguma wahamijwe ibyaha bya Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage bavuga ko bishimiye igihano cyahawe Biguma

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu Kagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira bavuga kuba Hategekimana philippe uzwi nka Biguma yarakatiwe igihano cya burundu n’Inkiko zo mu Bufaransa ari ikimenyetso cy’uko ubutabera buriho kandi budatinya abakomeye.

Abaturage bavuga ko bishimiye igihano cyahawe Biguma

Aba baturage bavuga ibi nyuma yuko Hategekimana philippe wari umaze igihe aburanira mu gihugu cy’Ubufaransa ahamijwe ibyaha birimo kwica Abatutsi batandukanye muri Nyanza ndetse n’iyicwa  rya bamwe mu bayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bajyaga bagira impungenge z’abasize bahekuye u Rwanda bagahungira mu bihugu bikomeye batazabona uko baryozwa ibyo basize bakoreye mu Rwanda.

Umwe muri bo yagize ati “Mu by’ukuri kuba Biguma yarakatiwe burundu ni igihano cyadushimishije kuko yamaze abantu hano aratoroka, twumva ko birangiye ntawe uzamukurikirana, nyuma twumva ko yaburaniyeaho muri ibyo bihugu kandi twarifuzaga ko yazanwa hano aho yakoreye icyaha akaba ariho aburanira.”

Yakomeje agira ati “Twumvise byanze turiheba twumva ko nyine azanagirwa umwere kuko ari umuntu ukomeye atazashinjwa nk’uko bikwiriye, ariko ubu turishimye cyane.”

Undi nawe ati “Ntawamena amaraso y’abana b’u Rwanda ngo agire amahoro, nubwo twumvaga bigoye ko bamukatira urumukwiye nk’uko byagenze ariko Imana yabikoze, bamuha urumukwiriye rwose kandi twishimye, uko twabyifuzaga niko byagenze rwose.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko amateka ya Biguma ku gasozi Nyamure ateye ubwoba kuko hagiye abantu barenga ibihumbi 10 kandi ariwe wabigizemo uruhare.

Yagize ati “Nababajwe naho yaciye k’umubyeyi uri kubyara akamwica, koko urumva uwo ari umuntu? n’ubwo twumvaga ko ba rubanda rugufi aribo bahanwa gusa ariko ubu noneho dutangiye kubona ko ubutabera bureba buri wese.”

Mu bintu Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwashingiyeho rukatira Biguma igihano cya burundu, uretse ibyaha yahamijwe, harimo n’uko Hategekimana Philippe yitwaye ubwo Urukiko rwakoraga uko rushoboye kugira ngo amateka amenyekane ariko we agakora uko ashoboye kugira ngo abipfukirane.

- Advertisement -

Yabikoze binyuze mu kubeshya, kuvuga ko atari ahari, abantu bose bazanye imbere ye akavuga ko atabazi, bamubaza ikibazo ntasubize hamwe no guhakana amateka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yavukiye ahahoze ari komini Rukondo muri Perefegitura ya Gikongoro.

Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori muri Nyanza akaba yarahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa akaza no kubona Ubwenegihugu akoresheje umwirondoro utari wo maze yitwa Philippe Manier.

Abaturage b’i Nyanza bavuga ko abamennye amaraso y’abatutsi batazagira amahoro

UWIMANA JOSELYNE /UMUSEKE.RW i Nyanza