Ruhango: Umugabo yaguye ku mugore wari umucumbikiye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere Ka Ruhango

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko bamusanze yapfiriye mu rugo rw’umugore witwa Mukashyaka Judith wari umucumbikiye.

Ibiro by’Akarere Ka Ruhango

Nyakwigendera witwa Masabo Kayisinga yakomokaga mu Mudugudu wa Bahimba, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE ko uyu Masabo yapfiriye mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye ho mu Karere ka Ruhango.

Gitifu Kayitare avuga ko Masabo yari amaze igihe kinini arwariye mu Bitaro by’i Kabgayi, aza kubivamo atorohewe.

Yagize ati “Mukashyaka yamusanze ku muhanda, arahamukura amuzana iwe mu rugo ari naho yaguye.”

Kayitare akomeza avuga ko batabaje Inzego z’ubugenzacyaha zirahagera, bakaba bagiye gushyikiriza umuryango we umurambo kugira ngo bawushyingure.

Ati “Ikigaragara ni uko yari amaze iminsi myinshi arwaye kandi iyo ndwara niyo azize.”

Gitifu Kayitare avuga ko barara bajyanye umurambo we i Mushishiro.

UMUSEKE ntiwabashije kumenya amakuru niba uyu nyakwigendera yari yubatse.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango.