Umukecuru w’imyaka 61 amaze icyumweru arara ku gasozi, ngo azahava ari uko arenganuwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Uyu mugore amaze iminsi arara hanze

Muhanga: Nyirabigirimana Marie  w’Imyaka 61 y’amavuko  avuga ko yaterejwe  inzu ye icyamunara ku Karengane none hashize icyumweru arara hanze, akavuga ko azahava ari uko Inzego z’Ubutabera zimurenganuye.

Uyu mugore amaze iminsi arara hanze

Nyirabigirimana Marie atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya 2, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye. Twamusanze hanze nijoro we n’amatungo ye, atubwira ko ahamaze Icyumweru cyose.

Avuga ko yabyaranye n’umugabo witwa Kayitare Dèogratias abana 3, ariko batarasezeranye mu mategeko, babiri batoya muri bo baza kwitaba Imana hasigara umwe.

Uyu mubyeyi ahamya ko nubwo baje gutandukana na Kayitare kubera ko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ko yemeye guha umunani abana babyaranye barimo na Habimana Emmanuel waguye mu Gihugu cya Uganda aho yakoreraga.

Ati: “Nabikiye Kayitare ko uyu musore wabaga Uganda yapfuye musaba ko tujya kumushyingura aranga.”

Nyirabigirimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kugurisha isambu uyu mwana wabo yahawe nk’umunani kugira ngo amafaranga amufashe kujya gushyingura, n’indi mihango ijyanye na byo.

Agarutse Kayitare atangira kumurega  mu Bunzi no mu Rukiko rw’Ibanze yitwaje ko uyu Nyakwigendera hari umwana yapfuye asize bityo ko agomba kuzungura umunani Se yasize.

Ati: “Habimana yapfuye ari ingaragu, umwana Kayitare amwitirira ni baringa kuko atigeze agaragara no mu rubanza tuburana.”

Uyu mugore avuga ko yarenganyijwe

Avuga ko umwanzuro w’urubanza wasohotse uvuga ko atsinzwe, kandi ko agomba gusubiza Kayitare ayo mafaranga yagurushije isambu.

- Advertisement -

Ubu Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yateje mu cyamunara inzu ye n’ikibanza bifite agaciro ka miliyoni 16Frw kugira ngo bishyure igihembo cy’Umwunganizi (Avocat), ndetse n’icy’uyu Muhesha w’Inkiko agera ku bihumbi 800Frw.

Ati: “Iyo sambu nagurishije nashakaga kujya gushyingura umwana twabyaranye, abunzi bategetse ko nyisubiza Kayitare igahabwa umwana yasize utazwi kugeza ubu, kuko nta hantu na hamwe Kayitare yigeze amugaragariza Abunzi n’Urukiko, bivuze ko ari umwana ahimba kugira ngo abone uko arya uwo munani.”

Uyu mukecuru avuga ko mbere y’uko aterezwa mu cyamunara, yandikiye Urwego rw’Umuvunyi asaba kurenganurwa rumusubiza ko agomba kwandikira Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ajurira, arabikora ariko ntiyahabwa igisubizo.

Kayitare Déogratias avuga ko ibyo uyu mukecuru avuga nta shingiro bifite kuko ibijyanye n’urupfu rw’abo bana bombi babyaranye yabimuhishe, akumva gusa ko yagurishije isambu.

Kayitare avuga ko uyu mugore babyaranye ari we waje avuga ko Bizimana Emmanuel witabye Imana yasize abyaye umwana, ko ngomba kumusubiza Umunani wa Se nari nisubije.

Ati: “Ayo makuru uyu mugore yatanze ko hari umwana Bizimana yasize, niyo Abunzi bashingiyeho baca urubanza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibazo cyo guteza cyamunara imitungo ya Nyirabigirimana Marie batari bakizi, cyane ko yaburaniye mu Karere ka Ruhango.

Gusa Kayitare akavuga ko iyo urubanza rumaze gusomwa hagatezwa ikashi mpuruza urubanza ruba rwabaye itegeko, kandi ko ibikubiye muri uwo mwanzuro bikwiriye kubahirizwa.

Ati: “Iyo umuntu atishimiye imikirize y’urubanza arajurira akagaragaza akarengane ke.”

Arara hanze n’amatungo ye kuko ibyo yari atunze byatejwe muri cyamunara

Kayitare agira inama uyu mubyeyi yo gushaka aho acumbika agategereza ko arenganurwa ku mitungo ye bateje mu cyamunara mu buryo we yita akarengane.

Uyu Muyobozi avuga ko biteguye kumuhuza na MAJ ndetse n’izindi Nzego z’Ubutabera kugira ngo zimufashe muri iki kibazo.

Nyirabigirimana avuga ko ikibanza afite atabariyemo inzu cyagombaga kuvamo igihembo cy’Umwunganizi ndetse n’icyo Umuhesha w’Inkiko batiriwe bateza inzu ze kuri miliyoni 5,8Frw.

Nyirabigirimana na Kayitare baritana bamwana ku kibazo cy’uyu mwana Bizimana yasize abyaye.

Usibye kurara hanze, ni naho atekera akahafatira ifunguro rya saa sita ndetse n’irya nijoro.

Biteye impungenge ko Ubuyobozi budafashe umwanzuro wo kuhamukura ashobora kuhandurira indwara kubera imbeho ya nijoro n’izuba ryo muri iyi mpeshyi, cyangwa abagizi ba nabi bakahamwicira.

Amatungo y’uyu mugore ararana na yo hanze

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.