Umupolisi mukuru wo muri Congo yishwe n’abataramenyekana

Colonel Sébastien Kabulo, umuvandimwe wa Minisitiri wa Siporo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umurambo we wabonetse mu cyobo.

Colonel Sébastien Kabulo umurambo we wabonetse mu cyobo

Sébastien Kabulo yari mukuru wa François Kabulo Mwana Kabulo, Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro.

Bikekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane, ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga, 2023 nibwo umurambo we wabonetse mu gisimu muri Teritwari ya Kasenga mu bilometero 200 kure y’umujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga.

Ikinyamakuru 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru kivuga ko Major Charles Bin Lwamba, Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Haut-Katanga yemeje iriya nkuru y’urupfu rwa Colonel Sébastien Kabulo, avuga ko umurambo we wabonetse mu gisimu aboshye.

Ati “Yego, yagaragaye yishwe. Iby’urupfu rwe bigomba gusobanuka. Kugeza ubu nta yandi makuru dufite. Nyuma y’iperereza hari ibyo tuzamenya.”

Colonel Sébastien Kabulo yayoboraga Polisi muri Teritwari ya Kasenga ari naho yiciwe.

Major Charles Bin Lwamba yavuze ko yari umuvandimwe wa Minisitiri wa Siporo, François Kabulo.

Ikinyamakuru 7SUR7.CD kivuga ko hashize ukwezi imijyi minini yo mu Ntara ya Haut-Katanga harimo n’uwa Lubumbashi, Kasumbalesa, Likasi no mu zindi Teritwari harangwa urugomo ruri ku rwego rwo hejuru.

Musenyeri Fulgence Muteba, Umushimba Mukuru wa Kiliziya mu Mujyi wa Lubumbashi, ngo aherutse kuvuga ko buri joro humvikana amasasu bigatera ubwoba abaturage, kuko akenshi ayo masasu aherekezwa n’ubujura.

- Advertisement -

Ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, 2023 umwe mu bajuru kabuhariwe muri Comine ya Rwashi i Lubumbashi, yongeye kugaragara yidegembya nyamara ngo hari hashize amezi abiri afunzwe.

Uwo mujura ngo yavuze ko azihorera ku bantu batanga amakuru muri iriya Komine kubera ngo yarekuwe yishyuye ruswa y’amadolari ibihumbi bibiri ($2.000).

Nta minsi ishize Cherubin Okende wari Depite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi umurambo we wasanzwe mu modoka.

Ku wa Kane tariki 13 Nyakanga, 2023 nibwo umurambo wa Cherubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi umurambo we wasanzwe mu modoka ye yishwe i Kinshasa.

Uwabaye Minisitiri muri Congo yishwe n’abamushimuse

UMUSEKE.RW