Burera: Abagera ku 15,000 bishyurirwaga Mituweli bacukijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko abaturage bagera ku bihumbi 15 bari basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, bacukijwe bagiye kuzajya bayitangira hashingiwe ku bahinduye imibereho y’ubuzima bagatera imbere n’abazafashwa kubona imirimo.

Ubu abaturage 3330 ni bo bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza

Ubwo buyobozi buvuga ko mu baturage barenga ibihumbi 18 bari basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza mu myaka yashize, ubu basigaranye abaturage 3330 bazishyurirwa uyu mwaka, abacukijwe bakazahabwa andi mahirwe arimo n’imirimo bakaziyishyurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Thèophile, avuga ko kugira ngo iyo mibare igabanuke hari abaturage bari bamaze gutera imbere biturutse ku bufasha bagiye bahabwa na Leta, ndetse na gahunda ihari yo gutanga imirimo n’andi mahirwe azafasha abaturage kwiyishyurira.

Yagize ati “Hari abaturage bamwe bagiye babyisabira kubera ko bari bamaze gutera imbere kubera ko bafashijwe mu zindi gahunda cyangwa ugasanga hari uwafashwaga afite umwana wiga akarangiza noneho uwo mwana agatangira kwita ku muryango aturukamo. Abo bisabiye gukurwamo.”

Akomeza agira ati “Hari n’abandi tuzafasha mu zindi gahunda nk’abafite imbaraga bahabwe imirimo noneho bishyurwe babashe kwitangira mituweli bakemure n’ibindi bibazo bazaba bafite. Noneho abo twabonye ko bakwiye kuba bafashwa ni bo basigaye tuzatangira mituweli.”

Uyu muyobozi akomeza agira inama abaturage yo guharanira kwigira, kudasesagura ibyo bafite, kudasuzugura akazi, gukorera ku ntego no kwizigamira kugira ngo bagire ibyo bajya bashobora kwikorera badakeneye ubufasha ndetse biteze imbere.

Akomeza ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukudasuzugura akazi bagakora cyane, kudasesagura ibyo bafite, kwigira, gukorera ku ntego no kwizigamira kuko n’abazafashwa tuzasinyana imihigo yo kuba bavuye mu bukene mu myaka ibiri.”

Nubwo abo baturage batazongera gutangirwa mituweli, Akarere ka Burera ngo kazakomeza gufasha abaturage guhangana n’ibiza, gufasha abatishoboye bahabwa inkunga ya VUP, inkunga ihabwa ababyeyi batwite cyangwa bonsa (Nutrition Sensitive Direct Support-NSDS), inkunga DS (Direct support), abafite ubumuga, gahunda ya girinka Munyarwanda, guhabwa ubufasha bukomatanyije (Holistic Package) hagamijwe kurushaho kubakura mu bukene.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

- Advertisement -