Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubaya, bavuga ko bakeneye amakuru ahagije ku matora akomatanyije yo gutora Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ayo gutora abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ateganyijwe mu 2024.
Aba baturage basobanura ko uburyo bari bamenyereye bwo gutora umukuru w’Igihugu busa n’ubwahindutse, bityo bagasaba ko bahabwa amakuru ahagije y’uburyo bizakorwamo kugira ngo bazatore bazi neza iby’ayo matora, bisanzure uko bisanzwe.
Aba baturage babitahe ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS wabasuraga ugamije kubasobanurira gahunda y’amatora azaba muri 2024, ariko kuri iyi nshuro akazaba ari amatora akomatanyije kuko bazatora Perezida n’abadepite umunsi umwe.
Kubwimana Evariste yagize ati “Twumvise bavuga ko hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko noneho ngo akazabera rimwe n’ay’Abadepite, kuko ari ubwambere bizaba bibaye twifuza kumenya uburyo bizakorwa hakiri kare, tukabyitegura tubizi neza.”
Uwineza vestine na we ati “Ubusanzwe twajyaga dutora Umukuru w’Igihugu, tukazongera tugatora Abadepite nyuma, ubu rero twumvise ngo byose biri hamwe, turashaka kumenya niba tuzatora wenda biri ku rupapuro rumwe, cyangwa se niba umuntu azajya ava mu kazu kamwe akajya mu kandi, niba bamwe tuzabatora mbere ya saa sita, abandi nyuma ya saa sita, twifuza kubimenya hakiri kare tukitegira neza uwo munsi.”
Munezero Jean Baptiste uhagarariye Komisiyo y’igihugu y’Amatora, mu karere ka Burera na Gicumbi asobanura inshingano n’uruhare rw’umuturage mu gutora, akavuga ko Komisiyo y’amatora ndetse na Leta muri rusange bashyizeho ubwo buryo bwo gutorera hamwe babona ko bizafasha mu kudasesagura ingengo y’imari, no gufasha umuturage kudasiragira kuri site y’itora, akaza akabikorera rimwe, adatakaje umwanya we mu nini.
Yagize ati “Ubwo buryo bwatekerejweho kugira ngo hafashwe umuturage kudasiragira kabiri, aza gutora kandi no kuba twakoresha ingengo y’imari ntoya. Ibyo nibyo turiho dusobanurira abaturage ngo babanze bumve ko byahindutse, bazaza gutora rimwe, naho uburyo bizakorwa nyirizina nibwo turi kunoza, mu minsi iri imbere bazabimenyeshwa ku buryo bazajya gutora baramaze kubyumva neza, nta ngorane zirimo.”
Muri ubu bukangurambaga habayeho guhabwa ibihembo ku muturage wasubizaga ibibazo byabajijwe, ariko bigendanye n’amatora, basobanuriwe abagomba gutora abo ari bo, ibyo baba bujuje, abafite ubumuga butandukanye uko bafashwa by’umwihariko abafite ubwo kutabona, ndetse n’abageze mu zabukuru uko bafashwa kugira ngo batore bisanzuye.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuba mu 2017, naho ay’Abadepite yari yabaye mu 2018.
- Advertisement -
Yanditswe na UWIMANA Joseline