Meya wa Nyamasheke yirukanywe

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yirukanye ku mirimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, azira imyitwarire mibi n’imikorere idahwitse mu kazi yari ashinzwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Hategekimana Jules Cesar, yabwiye UMUSEKE ko basanze Mukamasabo yaratezutse ku nshingano, hakaba hari ibyo atakoze ndetse n’imyitwarire mibi yatumye atuzuza ibyo yasabwaga.

Yagize ati ” Ni imyitwarire ijyanye n’akazi aho nyine umuntu aba atitwaye neza mu kazi, kandi kwitwara neza mu kazi bigaragarira mu buryo bwinshi.”

Yakomeje avuga ko Akarere kaba gafite ibintu byinshi byo gukoraho ariko iyo mu bushishozi basanze hari ibifite uburemere bidakorwa, hafatwa umwanzuro wo gukuraho nyakubwahwa Mayor.

Ati ” Hari ibyo aba yagezeho ariko kandi byabindi abantu babona ko biri kwangirika bikaba bigaragara ko abantu babiretse nabwo Akarere gashobora kuba kasigara.”

Inama y’Inama Njyanama y’Akarere Nyamasheke yafashe iki cyemezo cyo kwirukana Mukamasabo Appolonie yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré ni we wafashe inshingano zo kuyobora Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo.

ISESENGURA

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW