Ntibashyigikiye ko ubuyobozi busenyera umuturage wamugajwe n’impanuka

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Ibiro by'Akarere ka Musanze
MUSANZE: Abaturage bariye karungu bahamya ko badashyigikiye namba icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze cyo gusenyera umuturage wamugajwe n’impanuka.
Ibiro by’Akarere ka Musanze

Ni icyemezo cyafashwe na Twagirimana Edouard uyobora Umurenge wa Musanze cyo gusenyera umuturage ufite ubumuga bivugwa ko bafitanye n’isano, abaturage bagahigira kuhamukubitira banamushinja ko barambiwe ruswa imuvugwaho.

 

Mu cyumweri gishize nibwo Gitifu Twagirimana yagiye gusenyera uriya muturage wamugaye amaguru yombi wibana ufite abana babiri, abaturanyi bamubera ibamba.

 

Icyo gihe byateje impaka ndende, abaturage bavuga ko umuyobozi adakwiriye kubona umuturage afite ibibazo ngo amuteze ibindi byo kumusembereza.

 

Byazamuye uburakari bw’abaturage bazamura amajwi bavuga ko barambiwe ibyo bita akarengane uwo muyobozi abakorera.

 

Umwe muri bo yagize atiNtabwo dushobora kubyemera turamutera amabuye kuko ntabwo dushobora kuzuza inda ye, bakwiye kumudukiza kuko araturembeje.”

- Advertisement -

 

Abo baturage basaba inzego zo hejuru kubegera zikumva ibibazo byabo kuko iyo bagerageje kwerekana akababaro kabo bafatwa nk’abigumuye kandi aribo baba bahohotewe.

 

Bashinja Umuyobozi wabo kubajujubya agamije inyungu ze bwite no kubakangisha ko ari igikomerezwa” uvuze akajyanwa mu nzererezi”.

 

Uyu muyobozi wayoboye mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze irimo Busogo, Remera, Muko na Musanze, aho yanyuze hose abaturage bamugerekaho kutababanira neza.

 

Ku wa 24 Nyakanga 2023 yavuzweho kandi kwinjira mu nzu y’umugore w’abandi mu Kagari ka Rwambogo afatira radiyo bayifungira ku Karere abifashijwemo n’uwiyise Visi Meya kandi Visi Meya yari yaraye asezeye kuri iyo mirimo.

 

Mukanoheri Emeline avuga ko yagiye kumurega ku Karere maze Gitifu bamuhamagaye ageze ku Karere umuyobozi witwa Gafishi aravuga ngo nidusabane imbabazi, hanyuma baramubwira ngo najye kumpa radiyo yanjye. Nageze ku Murenge nishyura Ngali ibihumbi 11 Frw.”

 

Yakomeje avuga ati Twe turibaza ni gute umuyobozi yinjira mu nzu, iyo asanga ndi mu makosa yari gushyiraho ingufuri ariko ni hano mba njye n’abana banjye; aka ni agasuzuguro, ubwo se iyo asanga nambaye ubusa byari kugenda bite?”

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuzweho kurandura imigozi y’ibijumba ubwo yayoboraga mu Murenge wa Muko, ndetse icyo cyemezo kinengwa n’ubuyobozi bumukuriye kuko byafashwe nk’amahano.

 

Hariya muri Muko kandi yavuzweho kwanga gutanga amafaranga ibihumbi 120 Frw by’umuturage wari watoraguye umwana yari ahawe nk’ishimwe kuko uwo mwana bene we bari basanze atarahungabanye.

 

Icyo gihe bakoranye inyandiko n’umuryango wari waramutoraguye bawugenera ibihumbi 120 Frw ariko bayanyuza kuri telefoni ya Gitifu ariko nyuma ntiyagira n’igiceri na kimwe agenera uwo muryango wari waratoraguye umwana ahubwo arayikubira.

 

Mu Murenge wa Remera yinjiye mu cyumba cy’umugore n’umugabo bacuruzaga resitora ngo ari gushakiramo abihishemo bahunga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 biteranya urwo rugo kugeza hitabajwe Abunzi.

 

Muri uwo Murenge kandi yafashe umuturage amwikoreza inyama z’ingurube yari yabaze amujyana ku Murenge amutegeka kuzijugunya mu musarane aramufunga ndetse arekurwa atanze amande y’umurengera.

 

Yibukirwa kandi ku byafashwe nk’agashya ubwo yesuranaga n’umukozi bakoranaga ku Murenge abaturage bagahurura rukabura gica.

 

UMUSEKE wagerageje kuvugana na Gitifu Twagirimana kuri ibyo bibazo byose avugwaho mu gihe kirenga iminsi ine, yagiye atanga impamvu zo kuvuga ko ari mu nama, turabonana nimugoroba, gusa ubwo twasozaga iyi nkuru nibwo yadusubije.

 

Yagize ati Ntabwo niriwe ino nari nagiye gushyingura kuri Base ubu ndi mu nzira ntaha nimpagarara turavugana.”

 

Kuva icyo gihe ntiyongeye kwitaba telefoni ye igendanwa ngo tuvugane gusa UMUSEKE wamusanze ku Murenge yinjira mu modoka arigendera.

 

Hashize igihe kitari gito Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda n’ubukangurambaga busaba abakozi bose mu nshingano bafite kumva ko bakorera umuturage bwiswe “Umuturage ku isonga” gusa iyi gahunda usanga hari abatarayumva neza.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW