Umunyamabanga wa Leta ya America yahamagaye Perezida Kagame kuri telefoni

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku bijyanye n’umutekano mucye uri hagati y’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.

Antony Blinken  kuri twitter yagize ati “Uyu munsi (ku munsi w’ejo) navuganye na Perezida Kagame, tuganira ku kibazo cy’umwuka mubi uri ku mipaka y’u Rwanda na Congo. Namwizeje ko dipolomasi yaba igisubizo ku mwuka mubi uhari kandi n’uko buri ruhande rwafata ingamba zo koroshya uko ibintu bimeze.”

Antony Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Kagame mu gihe kuri ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano y’umutwe wa M23 n’indi mitwe ihakorera, ariko yo ku ruhande rwa leta yongeye kubura.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwashinjwe gutera inkunga M23 ariko yaba uyu mutwe na Guverinoma y’u Rwanda babyamaganira kure.

Amerika ni kimwe mu bihugu byatunze urutoki u Rwanda, ivuga ko “hari ubufasha bwa gisirikare ruha umutwe wa M23.”

Muri Gicurasi uyu mwaka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yasabye u Rwanda kuvana ingabo avuga ko rufite muri Congo.

Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.

Ni ibirego byahawe imbaraga na leta ya Congo, ishimangira ko u Rwanda ruri inyuma ya M23.

- Advertisement -

U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bwarwo, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Kugeza ubu ibihumbi by’abaturage bamaze kuva mu byabo kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW