Rayon y’Abagore iragenda runono kapiteni wa AS Kigali

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bufatanyije n’ubwa Rayon Sports Women Football Club, bukomeje kwifuza kapiteni wa AS Kigali Women Football Club, Nibagwire Libelée.

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira muri ruhago y’abagore, amakipe akomeje kwiyubaka bucece. Imwe mu makipe yitezwe kuzatanga akazi, ni Rayon Sports WFC yazamutse mu cyiciro cya Mbere uyu mwaka.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yasabye kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Libelée ko bahurira ku biro by’iyi kipe ngo bagirane ibiganiro bigamije kumugura.

Amakuru aturuka ku nshuti za hafi za Nibagwire, zihamya ko ikipe ya Rayon Sports WFC yifuza cyane uyu mukinnyi ufatiye runini ikipe ye. Gusa kuri we nta bwo arafata icyemezo cya nyuma, cyane ko yahawe isezerano n’ubuyobozi bwa AS Kigali WFC, ryo kuzamuha ibyo yifuza ariko akongera amasezerano.

Mu gihe yaba yerekeje muri iyi kipe yo mu Nzove, yaba asanze yo abandi bavuye muri AS Kigali barimo Jeannette, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne na Kalimba Alice wigeze kuyikinira.

Libelée yagize irushanwa ryiza ubwo ikipe ye yari mu irushanwa rya Cecafa y’Abagore iri kubera mu gihugu cya Uganda n’ubwo batabashije kurenga imikino y’amatsinda.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi hari abamuvugishije ubwo yari ari muri Uganda, ndetse binashoboka ko yasohoka mu Rwanda. Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi, ari mu bagenderwaho mu kipe y’Igihugu y’Abagore.

Yatsinze igitego ku mukino wa New Generation FC
Yavuye muri Uganda yitwaye neza
Yagize irushanwa ryiza rya Cecafa iri kubera muri Uganda
Aherutse guha akazi gakomeye Abagande
Nibagwire Libelée, ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’Igihugu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW