Abagore barangije kwiga ubudozi bahize kugendana na Made in Rwanda

Abagore bigishijwe amasomo y’umwuga w’ubudozi n’umuryango wa Women for Women Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023 bahawe impamyabushobozi, biyemeza gukoresha ubumenyi bahawe mu gukora imyenda ikorerwa mu Rwanda kandi ikoranywe ubuhanga.

Ni abagore 98 bo mu Tugari twa Ngiryi na Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo bahinduriwe ubuzima mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Mukanyandwi Denise urangije amasomo yakurikiranye mu gihe cy’umwaka, ashimangira ko hari urwego amaze kugeraho mu gukora imyenda y’ubwoko bwose kandi ijyanye n’igihe.

Ati “Byadufashishe kugira ubumenyi bwimbitse burebana no kudoda imyenda igezweho kandi ikoranywe ubuhanga, ku buryo tudashidikanya ko bizadufasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.”

Nyirantashya Mediatrice na we urangije amasomo y’umwuga w’ubudozi yongeraho ko yahatangiye nta bumenyi afite bwo kudoda ariko ubu ngo nta mwenda adashobora kudoda.

Ati “Mbere yo kuza kwiga hano nibazaga uko nzabaho mu hazaza hanjye bikanyobera, ariko uyu mwuga utangiye kumbera akabando, nzagera ku rwego rwisumbuyeho.”

Christelle Intaramirwa, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza muri Women for Women Rwanda, yasabye abasoje amasomo kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe.

Ati “Ubu bumenyi bwose mutahanye ntimubupfushe ubusa, mubwubakireho kugira ngo murwanye ubukene, mubashe kwiteza imbere kugira ngo mwubake ejo heza.”

Intaramirwa yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira iterambere ry’umuryango by’umwihariko umugore.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Uwera Lilian yavuze ko iyo umugore yishimye no mu rugo hasusuruka, abasaba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ubukene.

Ati ” Ntabwo ubwiza bw’umugore ari ukwambara gusa, ari ugusokoza, ari ukwicara agatimaza ahubwo ibikorwa bye nibyo bigaragaza ubwiza bwe, kwigisha umugore ni ukwigisha igihugu, ubumenyi twahawe bushyirwe mu bikorwa.”

Yabibukije ko umugore mwiza ahirimbanira guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange abasaba kugendera kure amakimbirane n’amatiku atubaka.

Mu gihe cy’umwaka bigishijwe kandi amasomo y’imibereho myiza harimo kwigirira icyizere, kubana n’abandi, gucyemura amakimbirane, amategeko arengera umugore, gutegura indryo yuzuye, kuboneza urubyaro n’ibindi

Bize ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu, bamenya gushora imari, gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu no kwizigamira binyuze mu matsinda.

Mu gihe kinga n’umwaka aba bagore b’i Ngiryi na Bweramvura babashije kuzigama amafaranga angana na 7,832,950 Frw.

Nyirantashya yatanze ubuhamya bw’ubuzima bukakaye yakuwemo na Women for Women Rwanda
Ubuyobozibw’Umurenge wa Jabana bwabasabye kuba umusemburo w’iterambere aho batuye
Bamuritse imyambaro myiza badoze

Bahawe impamyabushobozi
Biyemeje gukora imyambaro myiza kandi iramba

Bacinye umudiho bishimira ubumenyi bahawe na Women for Women Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW