Abanyamahanga 23 barimo Winston Duke bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abanyamahanga 23 barimo Winston Duke ukomoka muri Trinidad and Tobago wamamaye muri sinema cyane cyane muri filime ‘Black Panther’ yakinnyemo yitwa ‘M’Baku’ bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda nibo bakiriye indahiro z’abanyamahanga 23 bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Bwana Mutsinzi yabahaye ikaze mu Karere ka Kicukiro abibutsa ko Ikinyarwanda ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu Rwanda, abasaba kurwiga kuko ari ururimi rwiza kandi rworoshye kurumenya.

Basobanuriwe imiterere y’Akarere ka Kicukiro, imikorere y’inzego z’ubuyobozi n’uburyo Serivisi zitangwa ndetse na gahunda zihuza abaturage n’Ubuyobozi.

Ni gahunda zirimo umuganda n’inteko z’abaturage, ababwira ko ari ibikorwa bihuza Abanyarwanda bikabafasha mu busabane no kwikemurira ibibazo.

Winston Duke wahawe ubwenegihugu amaze iminsi mu Rwanda aho ari mu bise izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 19.

Yavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes, yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”. Uyu mwana avuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo.

Uyu musore wamamaye nka M’baku muri filime za Marvel yahisemo iri zina mu kuzirikana imbaraga n’ubuyobozi bw’umuryango wa Mutobo, warushije indi y’ingagi ituranye na wo.

Uyu mukinnyi wa filime akaba na producer yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidential (2020).

- Advertisement -
Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ yahawe bwenegihugu bw’u Rwanda
Yakirwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana Mutsinzi Antoine

Yishimiye guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe

Abahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda barahiye
Byari ibyishimo ku bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Akanyamuneza kari kose
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro n’ubuyobozi bw’Abinjira n’abasohoka babahaye ikaze mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW