Urubyiruko rwo mu bihugu byo mu biyaga bigari bavuga ko kuba badafite Inteko ibahagarariye muri COMESA na CEPGL ari imbogamizi ikomeye ituma ibitekerezo byabo bitarenga imipaka y’ibihuhu batuyemo.
Babigaragaje kuri uyu wa 15 Nzeri 2023, mu biganiro byateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Rusizi n’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu “La benevolenciya”. byabahuje hifashishijwe ikorananabuhanga.
Ibi biganiro byahuje urubyiruko rwo mu Rwanda mu Karere ka Rusizi n’urw’i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bavuze ko kutagira Inteko ibahagararira ari impamvu ituma rutabyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere kabo maze abanyepolitiki babi bakabafatirana n’ubukene.
Bavuga ko abo banyepolitiki babkubirana bakabizeza ibitangaza maze bakabashora mu ntamabara z’urudaca zayogoje akarere.
Paladizo Peace wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rusizi yavuze ko urubyiruko hakwiriye kubaho inzego ziruhagararira mu miryango ya COMESA na CEPGL.
Yagize ati “Muri EAC dufitemo abakuriye urubyiruko, imiryango nka COMESA, CEPGL twasanze hakiri ikibazo cy’uko dutanga ibitekerezo byacu ntibigerweho, kubera ko tudafitemo urwego ruduhagarariye muzifata ibyemezo”.
Bampire Gervais, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, we yavuze ko urubyiruko rugize abarihagararira muri COMESA na CEPGL byazamura imibereho yarwo rukiteza imbere mu buryo bwihuse.
Ati“Tugize amahirwe urubyiruko rugahagararirwa muri COMESA na CEPGL byadufasha kuzamura imyumvire yacu mu mikorere n’imitekerereze yagutse tukiteza imbere mu buryo bwihuse”.
Ngoma King, Umukozi w’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ‘La benevolenciya’, yavuze ko mbere uyu muryango utarahuza urubyiruko ngo ruganire hari ishusho itari nziza rwari rufite.
Ati“Mbere urubyiruko buri wese yabonaga mugenzi we nk’uteza ikibazo, twebwe twarubonyemo ikizere cy’akarere tubashyira mu rubuga baraganira, babwizanya ukuri ubu babona ikibazo mu buryo bumwe, bemeye gufatanya mu gushaka igisubizo”.
N’ubwo hari bimwe mu bibazo uru rubyiruko rwagiye rugaragaza bigakemuka, King Ngoma akomeza avuga ko hakiri imbogamizi imwe ituma ijwi ry’urubyiruko ritaremga imipaka.
Ati“Hari imbogamizi imwe ibyifuzo by’urubyiruko nti birenga ku mipaka y’ibihugu byabo, nicyo cyatumye basaba ko habaho urwego rubahagarariye rwambuka imipaka”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ntacyo urubyiruko rw’uRwanda rwashinja igihugu kuko ruhagarariwe mu nzego zose, barusaba gukomeza kwitabira gahunda za Leta.
Dr. Kibiriga, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yagize ati “Urubyiruko rwo muri Congo hari ibyo rushinja leta yabo, ku ruhande rw’u Rwanda ntacyo rudushinja, rwahawe umwanya mu nzego zose, icyo tubasaba n’ugufata iya mbere muri gahunda zose za Leta”.
Akarere k’ibiyaga bigari abaturage bagatuye muribo 60% ni urubyiruko.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi