Munyaneza Mbappé na Ingabire Diane begukanye umunsi wa Mbere wa Kirehe Race

Umukinnyi wa Inovotec, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé na Ingabire Diane ukinira Canyon/SRAM Generation yo mu Budage, begukanye umunsi wa Mbere w’isiganwa ry’amagare rya Kirehe Race.

Ni isiganwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya ryo ya Kabiri. Ritegurwa n’Akarere ka Kirehe gatafatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy.

Iri siganwa kandi, riri mu rwego rwo kumenyekanisha Akarere ka Kirehe no gutegura abakiri bato hagamijwe kubafasha kubona amarushanwa menshi abategurira shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Saa sita z’amanywa, icyiciro cy’abagabo bakuru (men elites), n’abatarengeje imyaka 23, cyari gihagurutse mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena cyerekeza i Kirehe.

Icyiciro cy’ingimbi n’abakobwa bakuru, cyahagurukiye mu Karere ka Rwamagana, mu gihe aba Gaby bahagurukiye i Kayonza.

Abagabo n’abatarengeje imyaka 23, bakoze ibilometero 135, ingimbi n’abakobwa bakora ibilometero 85 mu gihe abangavu bakoze 69.

Ubwo bari bageze i Musha, Areruya Joseph yasohotse mu gikundi aragenda ndetse arakiyobora umwanya ungana n’iminota utari munini ariko itsinda ry’abakinnyi barimo Munyaneza Didier na Nsengiyumva Shemu, riramufata.

Uwari umuyobozi w’isiganwa ry’uyu munsi, Byukusenge Nathan, yafashe icyemezo cyo gukura abakinnyi barindwi ba nyuma mu isiganwa kugira ngo umuhanda ukoreshwe n’abandi ubwo bari barenze i Musha. Aba bahise bashyirwa mu modoka.

Nyuma y’aho gato, abandi umunani barimo Bigirimana Jean Nepo wahoze muri May Stars, basezerewe mu isiganwa kuko bari aba nyuma.

- Advertisement -

Ingimbi zageze i Kirehe ziyobowe na Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay, abakobwa batsindwa na Ingabire Diane wa Canyon/SRAM yo mu Budage, mu gihe Munyaneza Didier Mbappé yahagitse bagenzi be mu bagabo bakuru, Charlotte wa Bugesera Women Cycling Team, yatsinze bagenzi be mu bangavu.

Abayobozi barimo Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, Umukozi ushinzwe amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais, Umunyamakuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph n’abandi, bari baje muri iri siganwa ndetse banatanze ibihembo.

Muri buri cyiciro, hagiye hahembwa umukinnyi umwe. Ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2023, hazakinwa umunsi wa nyuma w’iri siganwa aho abakinnyi bazazenguruka Umujyi wa Kirehe.

Biteganyijwe ko abatarabigize umwuga bazazenguruka inshuro eshatu zingana n’ibilometero 11.7, abangavu bazenguruke eshanu zingana n’ibilometero 19.5, ingimbi n’abagore bakuru bo bazazenguruka umunani zinagana n’ibilometero 31.2 mu gihe abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazazenguruka eshanu zingana n’ibilometero 69.5 ariko bo bakazanagera ku mupaka wa Rusomo.

Ni isiganwa rizatangira Saa Mbili za mu gitindo, bakazahera ku Biro by’Akarere ka Kirehe.

Charlotte yatsinze abandi mu cyiciro cy’abangavu

 

Ingabire Diane ni we watsinze bagenzi be mu cyiciro cy’abagore
Ingabire Diane ubwo yahembwaga
Yahembwe n’abayobozi barimo Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
Munyaneza Didier Mbappé (ibumoso) ni we wegukanye umunsi wa Mbere wa Kirehe Race mu bagabo
Areruya Joseph yigeze kuyobora igikundi
Abahagurukiye i Kigali, bakoze ibilometero 135
Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye kuri BK Arena

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW