Senateri Ntidendereza William, ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023 nibwo byatangajwe ko yitabye Imana, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Amakuru avuga ko yari amaranye uburwayi igihe kirekire.
Itangazo risinyweho na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda Francois Xavier ryemeje urupfu rwe rigira riti”Sena y’uRwanda ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Senateri Ntidendereza William,witabye uyu munsi tariki ya 3 Nzeri 2023,mu Bitaro by’Umwami Faisal,azize uburwayi.”
Perezida wa Sena yihanganishije umuryango wa nyakwigendera,avuga ko indi mihango yo kumushyingura izatangazwa nyuma.
Ntidendereza ni muntu ki?
Senateri Ntidendereza William yavutse tariki ya 11 Kamena 1950.
Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, kuko yayigiyemo muri Nzeri 2019.
Senateri Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye, mu Rwanda kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2012, yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, muri 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza kujya mu Nteko Ishingamategeko kuba Umusenateri.
- Advertisement -
Ntidendereza yari afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigamyitwarire(Psycholgie).
Yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.
Mu Nteko Ishimgamategeko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW