Tshisekedi yashinje Kagame gukora Jenoside muri Congo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe gukora Jenoside ibabaje muri Congo no gushaka gufata Akarere kose no kwiba imitungo kamere nk’iya Congo.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Tshisekedi yavuze ko birambiranye guceceka ku bibi u Rwanda rwakoreye igihugu cye ngo birimo Jenoside n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru.

 

Yavuze ko bafashe umwanzuro y’uko ibyabaye bitazongera ukundi maze bubaka ubwirinzi bwa gisirikare bufite ubushobozi bwo guhashya ubushotoranyi bwose bw’u Rwanda ku gihugu cye.

 

Yagize ati Ubu twaravuze ngo ibyabaye birahagije, hejuru ya miliyoni 10 z’abishwe na miliyari z’amadorali z’ibyibwe mu mutungo kamere n’umusaruro w’ubuhinzi.”

 

Yeruye avuga ko ubwo umujyi wa Goma muri Werurwe 2023 wari usumbirijwe ugiye kugwa mu biganza bya M23 yatabawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

- Advertisement -

 

Mu byo yise intambara y’ubushotoranyi bw’u Rwanda uyu mutegetsi wa RD Congo yavuze ko iyo hataba ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu batari kwigobotora ibitero by’umutwe wa M23 kuko Goma yari igiye bayireba.

 

Tshisekedi yavuze ko itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubunyamaswa rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda ryari ribatwaye umujyi wa Goma ku manywa y’ihangu.

 

Ati “Ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

 

Uyu mutegetsi usumba abandi muri RD Congo yavuze ko bubatse imbaraga za gisirikare zishoboye guhangana n’ubushotoranyi bwaturuka mu Rwanda.

 

Perezida Kagame aganira na JeuneAfrique yavuze ko ikibazocya M23 kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko abo ari abaturage ba RD Congo, avuga ko inzira za Politiki arizo zikenewe kuruta kugereka ibibazo ku bandi.

Perezida Kagame avuga ko Tshisekedi afitanye ibibazo n’abaturage be

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW