Adidibuza icyongereza! Niyitegeka w’imyaka 41 yigana n’umuhungu we

Niyitegeka Gildas w’imyaka 41 wo mu Karere ka Burera, yafashe icyemezo cyo gusubukura amasomo, ubu akaba yigana n’umuhungu we mu  mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Uyu mugabo w’abana batandatu,ni  wo mu Murenge wa Rusarabuye, akaba yasubukuye amasomo yari yaracikirije mu mwaka wa 1998.

Avugana na RBA  ku kigo cy’amashuri cya  GS Ndago, avuga ko yabaje gucibwa intege n’abantu ariko we abima amatwi.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye nta pfunwe byanteye kuko ni umugambi natekereje mfatanyije n’urugo,abandi baturage bo bamfashe nk’umurwayi wo mu mutwe,n’iyi saha ntabwo bamwe barabyumva neza ariko ikindimo , nicyo nakurikiye ntitaye ku magambo y’abanzi.”

Uyu mugabo  mu mwaka umwe asubukuye amasomo, yahise amenya icyongereza,agisubiriramo umunyamakuru ati “My name is Niyitegeka Gildas,I study here senior two A GS Ndago,”

Niyiringirwa Valentin,umuhungu wa Niyitegeka,ubu  bigana mu ishuri rimwe.

Uyu avuga ko nawe yabwiwe amagambo amukomeretse kubera se wari wiyemeje gusubukura amasomo,bituma atsindwa mu ishuri.

Ati “Abo mu giturage baransererezaga, ngo ugiye kwigana na papa wawe,ibintu byinshi cyane.Nange numva biri kunca integer, rero niga nabi, mba ndasibiye.”

Uyu muhungu avuga ko iyo ageze mu rugo, basubiranamo amasomo kandi nta pfunwe.

- Advertisement -

Abanyeshuri bagenzi bavuga ko ari ingenzi kwigana na  Niyitegeka kuko bibafasha kujya ku murongo no kubafasha kubasobanurira amasomo.

Umwe mu barimu nawe ahamya ko imyigire ye imeze neza kuko afite intego.

Ati “Ahagaze neza kuko yaje afite intego zifatika,namwigishaga ikinyarwanda ntabwo yigeze agitsindwa kubera za ntego yazanye,bituma adatsindwa amsomo.”

Umugore wa Niyitegeka avuga ko agerageza gushaka ibiteza imbere urugo kuko yizeye ko amashuri ya Niyitegeka azabagirira akamaro ahazaza.

Ati “Ku bijyanye n’iterambere ry’urugo,ntabwo binjyana kure ngo banyicisha akazi ahubwo , bitewe nibyo yagiyemo bizatugirira akamaro mu minsi iri imbere bituma ntabyinubira.

Uyu mugabo agira inama bagenzi be kutita ku myaka ahubwo bagaharanira iterambere rya bo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW