Ikipe ya AS Kigali Women Football Club yongeye gutsindira Rayon Women Football Club ku gikombe, irakiyitwara ku nshuro ya Kabiri.
Ni umukino watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri Kigali Pelé Stadium. Abayobozi batandukanye barimo Mukankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, Amani uyobora Komisiyo y’Amarushanwa, Twizeyeyezu Marie Joseé uyobora AS Kigali WFC, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uyora Rayon Sports n’abandi.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bari bagerageje kwitabira, cyane ko kwinjira nta kiguzi cy’amafaranga byasaba uretse ubushake.
Umukino watangiye amakipe yombi acungana, cyane ko abakinnyi b’amakipe yombi banasanzwe baziranye kuko bamwe barakinanye mu makipe atandukanye.
AS Kigali WFC yagize ibyago hakiri kare kuko ku munota wa 25 Ukwikunda Jeannette uzwi nka Jiji yagize ikibazo cy’imvune agahita asimburwa na Umwaliwase Dudja.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi, cyane ko ba myugariro b’amakipe yombi ndetse n’abanyezamu bari beza kuri uyu munsi.
Bakigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe ya AS Kigali yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse biyiviramo kubona igitego ku munota wa 68 kuri penaliti yari ikozwe na ba myugariro ba Rayon Sports WFC, maze yinjizwa neza na Mukandayisenga Nadine.
Nyuma yo kubona igitego, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagerageje kugicunga ari na ko inyuzamo igashaka igitego cya Kabiri ariko ba myugariro ba Rayon ntibari biteguye gukora irindi kosa.
Umukino warangiye, AS Kigali WFC yegukanye intsinzi ndetse ihita inatwara igikombe cya Super Coupe cyari gikinwe ku nshuro ya Mbere.
- Advertisement -
Yari inshuro ya Kabiri Rayon itsindirwa ku gikombe na AS Kigali nyuma yo kuyitwara igikombe cy’Amahoro.
Bisobanuye ko ikipe y’Umujyi yegukanye ibikombe bitatu muri uyu mwaka w’imikino. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagore, izatangira tariki 7 Ukwakira 2023.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW