CAN 2023: Amatsinda yose yamenyekanye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania byisanze mu itsinda rimwe mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka utaha muri Côte D’Ivoire.

Mu ijoro rya tariki ya 12 Ukwakira, i Abidjan muri Côte D’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda atandatu mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2023 ariko kizakinwa muri 2024.

Ni tombola yasize amakipe amwe n’amwe akomeye yisanze mu itsinda rimwe, nk’iryo twakita itsinda ry’urupfu.

Iki Gikombe kigiye gukina ku nshuro ya 34, gitegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kuri iyi nshuro kizakinwa n’amakipe 24 azaba agabanyije mu matsinda atandatu.

Amatsinda yose atandatu:

Itsinda A: Côte D’Ivoire (izakira irushanwa
), Nigeria, Equatorial Guinea na Guinea-Bissau.

Itsinda B: Misiri , Ghana, Cape Verde na Mozambique.

Itsinda C: Sénégal (ibitse igikombe giheruka), Cameroun, Guinéa na Gambia.

Itsinda D: Algérie, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

- Advertisement -

Itsinda E: Tunisie, Mali, Afurika y’Epfo na Namibia.

Itsinda F: Maroc, Congo DR, Zambia na Tanzania.

Iki Gikombe cya Afurika kizakinwa kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza ku tariki 11 Gashyantare 2024 mu gihugu cya Côte D’Ivoire.

Icyaherukaga muri 2022 cyari cyatwawe n’ikipe y’Igihugu ya Senegal itsinze Misiri kuri penaliti.

Achraf Hakimi yari muri ibi birori
Sadio Mané yari yitabiriye ibi birori
Umuhanzi Akon ni we wayoboye ibirori bya Tombola

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW