Gen Nguema yigomwe umushahara wa Perezida

Perezida wa Gabon Gen Brice Clotaire Oligui Nguem yatangaje ko agiye kwigomwa umushahara we ariko agahabwa uw’umugaba mukuru w’Ingabo.

Yabaye Perezida nyuma yaho muri Kanama  ahiritse  ubutegetsi bwa Ali Bongo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, uvugira ubutegetsi bw’inzibacyuho, Col Ulrich Manfoumbi, yatangaje ko “Gen Nguema yafashe icyo cyemezo kubera ko mu gihugu imibereho  iri mu kaga kandi bamutezeho byinshi.”

Ati “Buri munsi bituma [inzibacyuho] irushaho kumenya uko muri rusange igihugu gihagaze nabi by’umwihariko ubukungu n’imari.”

Ku butegetsi bwa Perezida Bongo yamazeho imyaka   14, bwaranze n’ibirego bya ruswa n’ibindi bibazo bijyanye n’imari.

Ubutegetsi bwa Gen Ngwema buvuga ko “Ari ingaruka zakozwe n’umunyabyaha (Ali Bongo).”

Usibye kwigomwa umushahara nka Perezida, Gen Ngwema  yafashe icyemezo cyo kugabanya agahimbazamusyi kahabwaga abadepite no gukuraho inkunga yose ya politiki bityo bigafasha kuzabura ubukungu bw’igihugu.

Iki cyemezo gifashwe mu  gihe gito avuye mu bihugu bya RDCongo n’uRwanda aho yaganiriye n’abayobora ibyo bihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -