Gen (Rtd) James Kabarebe yaganiriye na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, baganira uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.

Ni ibiganiro byahuje aba bombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Ukwakira 2023.

Ku wa 3 Ukwakira 2023, ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku Kimihurura. nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Eric Kneedler guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Eric Kneedler yaje mu Rwanda nyuma y’umwaka agenwe na Perezida Joe Biden ngo asimbure Peter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda, akoherezwa kuyihagararira muri Mozambique.

U Rwanda na Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse icyo gihugu kiza mu bitera u Rwanda inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga a milioni $268,8.

Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano; uburezi, ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -