Huye: Abaturage basabwe kwisuzumisha Kanseri hakiri kare

Inzobere mu gupima indwara, zishishikariza abaturage kwisuzumisha indwara ya kanseri hakiri kare kuko binabafasha gukurikiranwa hakiri kare kuburyo haba hari amahirwe y’uko zimwe zanavurwa zigakira.

Ibi byagarutsweho ubwo ku kigonderabuzima cya Huye mu karere ka Huye hatangizwaga igikorwa cyo gusuzuma indwara ya Kanseri mu bibyimba bigaragara inyuma ku mubiri.

Perezida w’Umuryango innovation for Perfection in Health (Iph) wanateguye iki gikorwa, ufatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, akanaba umukozi w’ibitaro bya Kaminuza (CHUB), Dr Hategikamana Elisée, avuga ko bafashe icyemezo cyo kujya gusuzuma abaturage babasanga aho bari ku bigonderabuzima bibegereye.

Yagize ati”Twarebye aho dukorera tubona imibare y’indwara za kanseri dupima ari micye ugereranyije n’umubare w’abaturage bagana ibitaro bikuru dukoraho .”

Dr Hategikamana akomeza avuga ko ibyo byatumye batekereza ko hashobora kuba hari abaturage bafite za kanseri batagera ku bitaro bikuru rimwe na rimwe wenda zikaba zaba zinabicira iwabo bataziko ari zo. 

Indwara ya Kanseri n’indwara itandura ariko uyirwaye iyo atinze ishobora kwimukira mu bindi bice by’umubiri.

Bamwe mu bisuzumisha iyi ndwara bavuze ko boroherejwe byibura bakabasanga iwabo

Umwe yagize ati”Byibura twagize amahirwe turasuzumwa ibibyimba twari turwaye tuzamenya aho duhagaze kandi biradufashije

Undi nawe yagize ati”Narimfite ikibyimba maranye imyaka 15 ku gahanga ariko baramfashije baransuzuma gusa basanze ari ibisanzwe

- Advertisement -

Umukozi w’Akarere ka Huye mu ishami ry’Ubuzima, Habakurama Kizito avuga ko indwara ya Kanseri ihari kandi igenda yiyongera kandi uko umwaka ushira nibyo bagenda babona

Yagize ati”Kimwe n’izindi ndwara Kanseri ni ukuyisuzumisha hakiri kare kuko Kanseri ntingana n’urupfu nkuko abenshi babyibeshyaho ngo iyo umuntu arwaye Kanseri arapfa ni ukwibeshya kuko iyo ikurikiranwe hakiri kare haba hari amahirwe yo gukira.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyatangijwe muri uku kwezi ku Kwakira muri uyu mwaka wa 2023 kizasozwa mu Ukuboza 2023 kandi uwo bazajya basuzuma ikibyimba bagakekamo kanseri bahita banamwohereza ku bitaro bya CHUB agakorerwa ibindi bizamini bibyemeza koko bikanagaragaza ubwoko bw’iyo kanseri agatangira kwitabwaho.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I HUYE