Itorero Umuriro wa Pentekote ryafunzwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Itorero Umuriro wa Pentekote ryafunzwe by’agateganyo nk’uko umuseke wabihamirijwe n’umwe mu bayoboke.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iri torero rimaze iminsi mu bibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe bagendera ku myemerere bishakiye.

Umwe mu bayoboke b’iri torero yabwiye UMUSEKE ati “Bahafunze, urebye ni impamvu zigendanye n’amakimbirane arimo, ariko kubera ko ubuyobozi butari hejuru ya RGB, bashatse icyenderwaho cyo kuhafungwa, babona hari ibyo tutujuje, barahafunga.”

Avuga ko basabwe gukemura ibyo batujuje kugira ngo bemererwe gusenga n’izindi gahunda z’itorero.

Ati “Ntabwo tuzi igihe bahafungiye. Batubwiye ngo tuzabanze dukemure ibyo dusabwa.”

Uyu avuga ko ubuyobozi bwakoze ubugenzuzi busanga butujuje ibisabwa bijyanye n’ubwiherero ndetse n’inzira igenewe abafite ubumuga.

Avuga ko hari  uruhande ruvuga ko rushaka kuryamira urundi rushingiye ku myerere.

Atanga urugero rw’abatarikingije urukingo rwa COVID-19 rufata abikingije nk’abashatse kwigomeka ku itorero.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko iri torero riherereyemo  bwemeje ko bwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote by’agateganyo.

- Advertisement -

Ubuyobozi buvuga ko ari igikorwa  cyabaye muri gahunda zo kugenzura ibikorwa by’amadini n’amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yatangaje ko harebwe ku bintu byinshi birimo n’icy’uko rwemerewe gukora.

Amakuru avuga kandi ko ikindi cyatumye Itorero Umuriro wa Pentekote rifungwa, harimo kuba ritubahiriza amabwiriza yo kugenzura amajwi y’ibyuma asohoka mu rusengero.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW