Madamu Jeannette Kagame ari  I Burundi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Jeannette Kagame  kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, ari i Burundi aho yitabiriye inama y’abagore b’abayobozi igiye kuhabera ku nshuro ya kane.

Ni ubutumire yahawe na mugenzi we  w’uBurundi, Angeline Ndayishimiye.

Ku rubuga rwa X, Jeannette Kagame yatangaje ko mu gitondo ari bwo yagezeyo maze yakiranwa urugwiro.

Biteganyijwe ko iyi nama yiga ku kuboneza urubyaro hagamijwe guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe kandi na Madamu wa Perezida wa Kenya, Racheal Ruto, na Madamu wa Perezida wa Zanzibar Madamu Maryam Mwinyi.

Muri Nyakanga uyu mwaka Angeline Ndayishimiye nawe yari iKigali aho  yari yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver).

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW