Musanze: Umuyobozi afungiye gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside

Umukozi w’Akarere ka Musanze, ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer),Ntibansekeye Léodomir, afunzwe akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.

Amakuru avuga ko tariki 11 Ukwakira 2023 uyu mukozi  yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibyabafite ubumuga, ajya kubibika mu Rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwubatswe hafi y’aho Ibiro by’Akarere ka Musanze bikorera.

Ibi ngo yabikoze nyuma y’aho asabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle y’Akarere, agashaka ahandi hantu abishyira kuko ngo byagaragaraga ko biteje umwanda muri iyo salle.

Muri uko kubisabwa ngo yaba aribwo yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ruherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza.

Ubwo abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite basuraga aka karere,bitegura gusura urwibutso ngo nibwo ibikoresho  byimuwe igitaraganya gusa nabwo biza kumenyekana ndetse inzego zirimo IBUKA zitangira kubikurikirana.

Dr Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje aya makuru, anavuga ko ibi bigize ibyaha.

Yagize ati “Yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, aho afungiye kuri RIB Station ya Muhoza. Icyaha akurikiranyweho ni icyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi“.

Yakomeje agira iti “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yitwaje umwuga cyangwa akazi akora”.

RIB yibukije ko “Ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko uwagifatirwamo wese azakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera akabiryozwa.”

- Advertisement -

Icyaha  akurikiranyweho gihanwa n’Ingingo ya 10 y’Itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe, ariko atarenze Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Urwibutso rw’Akarere ka Musanze  rwari rubitswemo ibikoresho

UMUSEKE.RW