Rwanda: Ingo zifite amashanyarazi zarenze Miliyoni ebyiri.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ,REG,yatangaje ko  kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi  mu Rwanda zimaze kugera kuri miliyoni 2.5, zingana na 74.4%.

Ni ibyatangajwe  kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023,mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro,REG, yatangaje  ko hari imishinga myinshi imaze gukorwa kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose.

Muri iyo harimo ingomero zitandukanye zigizwe n’iza leta ndetse n’abikorera.  Muri izo leta ifite 40% izindi zose n’izabikorera.

REG  isobanura ko uyu munsi ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa mu Rwanda zigeze kuri Megawati 353  ziviuye kuri Megawati 276 zariho mu mwaka 2022.

Hari imishinga yabyajijwe umusaruro…

REG itangaza ko imwe mu mishanga mishya irimo Mwange Kavumu ifite Kilowati 300, Ntaruka A ifite Megawati ebyiri (2), amashanyarazi ava ku bihugu by’ibituranyi agera kuri Megawati 40.

Imishinnga yitezwe..

REG ivuga ko hari imishinga migari yitezwe mu gutanga amashanyarazi irimo iya Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu izatanga Megawati 50. Kugeza ubu mu igerageza ikaba iamze kugeza  kuri Megawati 37.

- Advertisement -

Undi mushinga uhanzwe amaso urimo uwa Rusumo, uhuriweho n’ibindi bihugu byo mu Karere bya Tanzania n’UBurundi, uzatanga Megawati 80. Biteganyijwe ko buri gihugu kizabona megawati 27.

Umuyobozi wa Mukuru wa REG,Armand Zingiro avuga ko intego uRwanda rwihaye rwo kugeza ku banyarwanda bose amashanyarazi bitarenze 2024,  abona bizagerwaho.

Ati “Uyu munsi tugeze kuri 74,4% y’ingo zifite amashanyarazi.Tuba dufite abafatiye ku muyoboro mugari n’abafatira ku yindi miyoboro. Ku ngo miliyoni 2,5 dufite mu Rwanda, miliyoni 1 ,8 zifite amashanyarazi, 54 % zifite amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari . 20% bafatiye ku yindi miyoboro.”

Akomeza avuga ko COVID-19 yakomye mu nkokora imwe mu mishanga yari iteganyijwe bituma intego yari yihawe itagerwaho mbere gusa hari ikizere.

Zingiro yagize  ati “Tugomba kureba aho twavuye naho tugeze uyu munsi. Tugeze ku rwego rushimishije ariko ntwabwo turagera ku ntego twihaye. Leta y’u Rwanda yashyizemo amafaranga menshi kugira ngo tubashe kugera aho tugera aho tugeze uyu munsi. Iyo tutaza guhura n’icyorezo cya  covid19, murabizi ko cyatumye ibintu bihagarara hafi imyaka ibiri,umuntu akareba amikoro yashyizwemo, ubu ikibura ni kugira ngo tubashe kugera ku ntego.

REG isobanura ko hari hakenewe hafi miliyari 1,2$ kugira ngo amashanyarazi agere ku banyarwanda bose.

Icyakora ivuga ko kugeza ubu ku bufatanye na leta n’abandi bafatanyabikorwa amafaranga arenga 50%  ni ukuvuga miliyari 600frw  amaze kuboneka.

Umuyobozi Mukuru wa REG,Armand Zingiro asanga intego yihawe yo kugeza abanyarwanda kuri bose izagerwaho.

Ati “ Turebye ingo 74.4%, naho tugeze uyu munsi, ubushobozi burahari, REG n’abandi bafatanyabikorwa. Uko amikoro aboneka niko tugenda duha ingo dusigaranye.Ndakeka ko muri aya mezi dusigaranye tuzagera ku rwego rushimishije cyane.”

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW