Umukino wa Suède n’u Bubiligi ntiwarangiye

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Suède n’u Bubiligi, bakinnye igice cya mbere gusa cy’umukino wabahuzaga nyuma yo kumenya ko hari abafana bishwe barashwe.

Mu ijoro rya tariki ya 16 Ukwakira 2023 Saa Mbiri n’iminota 45, habaye umukino wahuzaga ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi na Suède mu itsinda F mu gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi 2024, UERO, kizabera mu Budage.

Uyu mukino waberaga kuri Stade Koning Boudewijn Stadium, wakinwe bisanzwe maze ku munota wa 15 Suède itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Viktor Gyoekeres, maze ku munota wa 32 Romelo Lukaku yishyurira u Bubiligi.

Igice cya mbere kirangira bisanzwe, maze abakinnyi bajya mu rwambariro kuruhuka, muri ako kanya abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Suède bamenye amakuru ko abafana ba bo babiri barasiwe aho mbere y’umukino. Abakinnyi bakimeya ayo makuru, bahise bafata umwanzuro ko batari bugaruke mu kibuga gukina igice cya kabiri.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, ryasohoye itangazo rivuga ko ryamenye ibyo byabaye ko ndetse umukino wagombaga gusubikwa, ko ndetse amakuru y’igihe umukino uzakinirwa bazayatangaza.

UEFA yagize iti “Nyuma y’igitero cy’iterabwoba bikekwa ko cyabereye i Bruxelles kuri uyu mugoroba, nyuma yo kugirana inama n’amakipe yombi ndetse n’abayobozi ba polisi bo muri ako gace, hemejwe ko umukino wo gushaka itike ya EURO 2024 wari wahuje u Bubiligi na Suède uhagarikwa. Andi makuru muzayagezwaho mu gihe gikwiye.”

Umukino wahuzaga u Bubiligi na Suède ntiwarangiye
Agahinda kari kenshi
Abafana bacyumva inkuru mbi bagize ubwoba

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW