Hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma muri Shampiyona y’abato mu mukino wa Basketball, Jr NBA League, ifasha abato bafite impano muri uyu mukino, kwigaragaza.
Mu rwego rwo gufasha abakiri bato bakina Basketball kugaragaza impano bifitemo, Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Ferwaba, ryabashyiriyeho irushanwa rikinwa mu gihe shampiyona ya bakuru ba bo iba yararangiye.
Iyi shampiyona yiswe ‘Jr NBA League’, ihuza amakipe aba yashyizwe mu byitwa Conference zitandukanye nk’uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakina shampiyona ya Basketball ya bo.
Nyuma yo kubanza guca mu mikino y’amajonjora, habonetse izageze mu mikino ya kamarampaka (Play-offs) yagombaga gutanga ikipe enye zizakina imikino ya nyuma.
Muri izi kipe enye, harimo ebyiri z’abahungu n’ebyiri z’abakobwa.
Abakobwa bahagarariye Conference y’i Burasirazuba, ni Dallas Mavericks yo muri ESB Kamonyi, izakina ku mukino wa nyuma na Utah yo muri GS Marie Reine Rwaza Jazzy yo muri Conference y’i Burengerazuba.
Mu bahungu, Cleveland Cavaliers yo muri Lycée de Kigali yo muri Conference y’i Burasirazuba, izakina na Los Angeles Lakers yo muri Petit Séminaire St Aloys muri Conference y’i Burengerazuba.
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma, izakinwa tariki ya 25 Ugushyingo muri Lycée de Kigali.
Iyi shampiyona ikinwa n’abana b’abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 15, yatangiye tariki 21 Ukwakira, hakinwa imikino yo mu matsinda.
- Advertisement -
Amakipe agera kuri 54 arimo abakinnyi 810, ni yo yitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka. Muri aya makipe, harimo 24 y’abakobwa na 30 y’abahungu. Abakobwa bitabiriye iyi shampiyona, bangana na 360 mu gihe basaza ba bo ari 450.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW