Mu kiganiro kihariye, UMUSEKE wagiranye na Major Willy Ngoma Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, yatubwiye ko nta gahunda bafite yo gufata umujyi wa Goma.
Ubutumwa bw’amajwi yaduhaye asubiza ibibazo byacu, ku kibazo cy’abibaza ko umujyi wa Goma ushobora gufatwa n’inyeshyamba za M23, Major Ngoma yabihakanye.
Ati “Urambaza gufata Goma, oya, oya! Ntabwo twifuza gufata uduce no kutugenzura, ariko nk’uyu munsi (ku Cyumweru tariki 05/11/2023) baje batera Bwiza, Kitshanga no Kwitabi, ubwo dukora iki, turabirukana tukabageza kure kugira ngo batica abaturage, dukora iki, twirwanaho, tukanarinda abaturage. Ibyo birasanzwe, ni ukwigizayo icyago, tukakigeza kure hashoboka.”
Gusa Major Ngoma yongeraho ati “Niba bizasaba ko tujya hose kugira ngo twirukane icyago mu birindiro byacu, kugira ngo batica abaturage, icyo gihe tuzabikora ahantu hose, ariko ntimutubwire ngo agace, icy’ingenzi kuri twe, ni ubuzima bw’abaturage, ni abo bahezanguni barasa abaturage buhumyi, biradusaba kwirwanaho, kandi birasaba gusunika umwanzi tukamugeza kure hashoboka.”
ISESENGURA
Ku bijyanye n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ingabo za Leta n’ingabo za UN, MONUSCO biyemeje kurwanya M23, Major Ngoma avuga ko biteye isoni.
Gusa avuga ko MONUSCO gukorana na FARDC bidatunguranye kuri bo, kuko ngo bakoranaga rwihishwa ubu bikaba byagiye ku mugaragaro. Ku wa Gatanu nibwo izi mpande ebyiri zavuze ko zigiye gufatanya kurinda umujyi wa Goma n’agace ka Sake kari muri Masisi.
Major Ngoma ati “Biteye isoni ku rwego rwa UN, gukorana na FDLR yakoze Jenoside, gukorana n’abacanshuro, ntibyumvikana, abantu bumiwe, ni ukwinyuramo ku Muryango w’Abibumbye, biratesha agiciro Umuryango w’Abibumbye.”
- Advertisement -
Umuvugizi wa M23 avuga k obo bashyize imbere ibiganiro ariko igihe bazaterwa bakirwanaho, bakarinda abaturage, ngo barwanira impamvu izwi, kandi nta kizabatera ubwoba.
UMUSEKE wari wanabajije icyo M23 itekereza ku kuba SADC izohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo gushakisha amahoro, Major Ngoma avuga ko ntacyo yarenzaho, ariko ko nta kibazo abibonamo.
Kuri uyu wa Mbere n’ubundi imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC, mu gace ka Kibumba mu nkengero z’umujyi wa Goma.
UMUSEKE.RW