Ferwafa yatangije shampiyona y’Abangavu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 (Abangavu).

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Musanze, ku kibuga cya Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse, Visi Perezida we wa Kabiri, Mugisha Richard, Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru na Tekinike muri iri shyirahamwe, Habimana Hamdani n’abandi.

Iyi shampiyona y’Abangavu batarengeje imyaka 20, ikinwa n’amakipe ashamikiye ku akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’akina mu Cyiciro cya Kabiri.

Amakipe yashyizwe mu mazone aherereyemo, mu Ntara zose z’Igihugu uhereye mu Mujyi wa Kigali.

Uretse kandi iyi shampiyona y’Abangavu yatangijwe, no mu ngimbi yaratangiye ndetse bageze ku munsi wa Kabiri.

Ferwafa yatangije amarushanwa y’abato, mu rwego rwo kubongerera amarushanwa abategura neza.

Umuhango watangiriye kuri Stade Ubworoherane
Ubuyobozi bwa Ferwafa ubwo bwatangizaga iyi shampiyona
Ubuyobozi bwatanze imipira yo gukina
Abayobozi banahawe imipira yo gukina

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW