Uwahoze ari umuyobozi w’agace ka Lac-Vert akaba yari kandida Depite wo muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru yarashwe n’amabandi mu Mujyi wa Goma.
Dogo Kalinda yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2023 ubwo avuye kureba umwana we uri mu bitaro.
Uyu mugabo usanzwe uri mu bavuga rikijyana yarasiwe i Ndosho muri Komine Karisimbi mu Mujyi wa Goma.
Christian Kalamo, Umuyobozi wa sosiyete sivile yaho, yavuze ko Kalinda ubwo yari ageze ahazwi nka “TPD” yatezwe n’amabandi ahita amwivugana.
Yagize ati ” Yari avuye mu bitaro kureba umwana we urwaye, ubwo yashakaga kwinjira mu modoka ye yari iparitse hafi aho, nibwo yaguye mu gico cy’abajura hafi y’ikigo nderabuzima cya Vuhe, amabandi yamurashe amasasu menshi, ahitanwa nayo.”
Mediacongo.net ivuga ko inzego zibishinzwe zasabwe gutangira iperereza kugira ngo abishe Kalinda wari uzwi nka ‘Baoba’ ya Kivu y’Amajyaruguru bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Ubwicanyi nk’ubu mu Mujyi wa Goma bumaze gufata indi ntera aho amabandi arasa abaturage ku manywa na n’ijoro.
Abaturage na sosiyete sivile bakunze gushyira mu majwi inzego z’umutekano mu Mujyi wa Goma n’imitwe ya Wazalendo gukora ubwicanyi nk’ubu.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW