Mu bukwe umugabo yarashe batanu barimo n’umugeni we

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umugabo w’Umunya-Thailand ukina imikino y’abafite ubumuga, wanahoze ari umusirikare, yishe arashe umugeni we n’abandi bantu bane nuko na we ariyica, ku munsi w’ubukwe bwe.

 Uwo mugabo Chaturong Suksuk, wari ufite imyaka 29, na Kanchana Pachunthuek, wari ufite imyaka 44, bashyingiranwe ku wa gatandatu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yavuye mu birori by’ubukwe mu buryo butunguranye agaruka azanye imbunda, arasa umugore we, nyirabukwe wari ufite imyaka 62, n’umugore w’imyaka 38 uvukana n’umugore we.

Amasasu yayobye yakubise ku bashyitsi babiri, bahise bihutanwa bajyanwa ku bitaro. Umwe muri bo yarapfuye.

Polisi yabwiye ikinyamakuru cya BBC ko Chaturong “yari yasinze cyane icyo gihe”, ariko ko icyamuteye gukora ibyo kitaramenyekana.

Polisi yongeyeho ko iyo mbunda n’amasasu yabiguze mu mwaka ushize mu buryo bukurikije amategeko.

Ibitangazamakuru byo muri Thailand, bisubiramo ibyo abashyitsi bo muri ubwo bukwe babwiye polisi, byavuze ko uwo mugabo n’umugore we batonganye muri ibyo birori.

Chaturong na Kanchana bari bamaze imyaka itatu babana mbere yuko basezerana, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Thailand.

Chaturong yari yegukanye umudali wa feza mu koga mu mikino y’ababana n’ubumuga y’ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya, yabereye muri Indonesia mu mwaka ushize.

- Advertisement -

Byemezwa ko yari ari no ku rutonde rw’abazahatana mu mikino y’isi y’abafite ubumuga izabera muri Thailand mu kwezi gutaha.

Yacitse ukuguru kwe kw’iburyo ubwo yari ari mu kazi mu mutwe witwara gisirikare urwanira ku butaka, ukora irondo ku mipaka ya Thailand.

Nubwo kurasa mu mbaga y’abantu bidakunze kubaho muri Thailand, gutunga imbunda byo ni ikintu gisanzwe muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

Mu kwezi gushize, abantu batatu bishwe barasiwe mu iduka rinini rijyamo abifite ryo mu murwa mukuru Bangkok.

No mu Kwakira k’umwaka ushize, uwahoze ari umupolisi yishe abana 37 mu gitero gikoreshejwe imbunda n’icyuma, ku ishuri ry’incuke ryo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW