Para-Powerlifting: Musanze na Rubavu zahiriwe n’umunsi wa mbere

Umwaka w’imikino w’Abafite Ubumuga bakina umukino wo Guterura ibiremereye, Para-Powerlifting, watangiriye mu Karere ka Musanze. Amakipe ahagarariye Akarere ka Musanze n’aka Rubavu, yatangiye neza.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, hatangiriye imikino y’Abaterura Ibiremereye ariko ikinwa n’Abafite Ubumuga, Para-Powerlifting.

Nyuma yo gutangiza umwaka w’imikino 2023-2024 mu mikino itandukanye, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), yawutangije no mu mikino yo guterura ibiremereye.

Uburyo iyi shampiyona ikinwa, abafite ibiro bingana bakina mu Cyiciro cya bo mu bahungu no mu bakobwa.

Mu Cyiciro cy’Abagore:

Abafite ibiro 44-49:

Rukundo Honorine ukinira Musanze, yahize bagenzi be, akurikirwa na Nikuze Josiane bakinana mu gihe Mujawimana Charlotte nawe wa Musanze yaje ku mwanya wa Gatatu.

Ibiro 55-61:

Ruhungo Jeannette wa Rubavu, yabaye uwa mbere, akurikirwa na Nirembera Umutoni bakinana.

- Advertisement -

Ibiro 61-67:

Uwitije Claudine wa Musanze wari wenyine muri iki Cyiciro, ni we wafashe umwanya wa Mbere.

Ibiro 73-78:

Manishimwe Chantal wa Musanze wari wenyine muri iki Cyiciro, ni we wafashe umwanya wa mbere.

Icyiciro cy’Abagabo.

Ibiro 49-54:

Rutabandana Yves wa Nyarugenge yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Nkundababyeyi Fabrice wa Rubavu na Kagiraneza Noël wa Musanze waje ku mwanya wa Gatatu.

Muri iki cyiciro, ku mwanya wa Kane hajeho Bizimana Evariste, ku mwanya wa Gatanu hazaho Nshimiyimana Emmanuel wa Rubavu, Ndacyayisenga Théophile wa Musanze, yaje ku mwanya wa Gatandatu, Sebahutu Athanase wa Rwamagana aza ku mwanya wa Karindwi mu gihe Uwizeye Enock wa Nyarugenge yafashe umwanya wa Munani.

Ibiro 55-59:

Habyarimana Emmanuel wa Rubavu, yaje ku mwanya wa Mbere akurikirwa na Nteziryayo Jean Baptiste na na Itangishaka Ibrahim bakinana muri Rubavu.

Muri iki cyiciro, Hakizimana Jean Claude wa Musanze, yafashe umwanya wa Kane mu gihe Mutaratara Espoir yabaye uwa Gatanu.

Ibiro 60-65:

Habamenshi Emmanuel wa Rwamagana yahize abandi, akurikirwa na Mugisha Itangishaka wa Rubavu.

Ibiro 72-80:

Rutayisire Jean Marie Vianney wa Nyarugenge, ni we wafashe umwanya wa mbere akurikirwa na Karemera Sylvestre wa Rwamagana.

Imikino y’uyu munsi, yari iy’Icyiciro cya Mbere (Phase one), hazakinwa n’ibindi byiciro bitandukanye kugira ngo hazamenyekane Akarere kazegukana igikombe.

Ibyishimo by’uko imikino ya bo yahawe agaciro
Haba hari ababafasha guterura
Imikino ya Para-Powerlifting ikinwa n’Abafite Ubumuga
Imikino y’umunsi wa mbere yabereye mu Karere ka Musanze
Buri umwe yakinaga mu cyiciro kijyanye n’ibiro afite
Buri wese yateruraga ibijyanye n’ibiro afite

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW