Volleyball (Zone V): Police VC yatanze ibyishimo yegukana igikombe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Police Volleyball Club, yahaye ibyishimo Abanyarwanda yegukana igikombe cy’irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe yo mu Bihugu byo mu Karere ka Gatanu (Zone V Volleyball Club Championship 2023), ryaberaga mu Rwanda.

Tariki 13-20 Ugushyingo 2023, mu Rwanda haberaga irushanwa rya Zone 5 ryari ryahuje amakipe aturuka mu Bihugu biherereye mu Karere ka Gatanu birimo n’u Rwanda.

Iri rushanwa ryari ryanitabiriwe n’amakipe y’ibigugu arimo iza Uganda n’izo mu gihugu cya Kenya mu byiciro byombi.

Ikipe ya Police VC yabanje gusezera APR VC mu cyiciro cya 1/2 cy’iri rushanwa, yegukanye igikombe itsinze ikigugu cyo muri Uganda, Sport-S amaseti 3-1.

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yabigezeho itsinze ku manota (25-20, 14-25, 21-25, 17-25).

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, mu bawitabiriye harimo na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Rafael, Perezida wa Zone 5, Ruterana Fernand n’abandi.

Bamwe mu bakinnyi bafashije Police VC gutsinda uyu mukino, harimo kapiteni wa yo, Ntagengwa Olivier, Ntanteteri Crispin utanga imipira n’Umunya-Kenya, Makuta wakoze amanota menshi.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Musoni Fred, yavuze ko kwegukana iri rushanwa bafashijwe n’uko biteguye neza ndetse bagafashwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe atoza yagiye ikurira mu irushanwa.

- Advertisement -

Ati “Iyi Zone 5 ryari irushanwa ryiza riri ku rwego rwiza. Amakipe yariyubatse. Kuritwara kuri twebwe biradushimishije kandi twari mu itsinda rimwe na Sport-S none tukaba twongeye guhura tukayitwara igikombe.”

Musoni yakomeje avuga ko ikindi mu byabafashije, harimo kuba barabanje guhura n’amakipe akomeye mu mikino yo mu matsinda.

Sibomana Placide uzwi nka Madson ukinira Police VC unafite uburambe, yavuze ko bafite ikipe nziza yiganjemo abakiri bato barimo n’abakuru bariimo we na Ntagengwa Olivier.

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Pipeline yo muri Kenya, ni yo yegukanye igikombe itsinze RRA WVC amaseti 3-0. Ikipe ya APR WVC yabaye iya Gatatu mu Cyiciro cy’Abagore.

Ikipe ya Mbere muri buri cyiciro, yahembwe igikombe, yambikwa imidari ya zahahu, inahabwa ibihumbi 3$. Iya Kabiri yambitswe imidari inahabwa ibihumbi 2$, mu gihe iyabaye iya Gatatu yahembwe 1000$.

Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza buri umwe ku giti cye, ndetse hahembwa ikipe y’irushanwa kuri buri cyiciro.

Iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri mu bagabo, mu gihe mu bagore yari inshuro ya Mbere.

Pipeline yo muri Kenya, yegukanye igikombe mu Bagore
Sport-S yari ifite abafana
Platini yasusurukije abaje kureba umukino wa nyuma
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Umukino wa Police VC na Sport-S wari ukomeye
Abafana bashimiye Police VC yabahaye ibyishimo
Sport-S yegukanye amadolari ibihumbi bibiri
APR WVC yabaye iya Gatatu mu Bagore 
RRA WVC yabaye iya Kabiri mu Bagore
Ntagengwa Olivier yabaye uwakira imipira mwiza (best receiver)
Ntanteteri Crispin yabaye umukinnyi w’irushanwa
Abasifuzi na bo bahembwe
Ikipe y’irushanwa mu Bagabo
Ikipe y’irushanwa mu Bagore, irimo aba Pipeline n’aba RRA
N’abayobozi b’amakipe bashimiwe
Uwitwaye neza wese muri iri rushanwa, yarabishimiwe
Abagize uruhare mu igenda neza ry’iri rushanwa, babishimiwe
Ruterana Fernand uyobora Zone 5
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yari yishimiye intsinzi ya Police VC
Ati kora aha
Ati murabona ko Volley ikunzwe, nimudushyigikire

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW