Abasifura shampiyona y’u Rwanda barataka inzara

Abasifuzi bo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, baratabaza basaba kwishyurwa ibirarane by’amafaranga baberewemo na Ferwafa.

Ubusanzwe abasifura shampiyona mu Rwanda mu byiciro byombi, mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, ntibagira umushahara w’ukwezi ariko bagenerwa amafaranga abafasha kugera ku bibuga.

Muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024, kuva watangira, nta n’iritoboye barabona nyamara imikino ibanza yo irarangira kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, igikomeye ryabakoreye mu mikino 15 ibanza ya shampiyona, ari uguha imodoka n’ibiryo ababaga bagiye gusifura hanze ya Kigali.

N’ubwo bitaba impamvu yo guhengama mu mukino runaka, ariko gutinda guha abasifuzi ibyo bagenewe, bishobora kuba impamvu ya bo yo gukora uwo mwuga batishimye.

Ubusanzwe abasifuzi mpuzamahanga iyo bagiye gusifura mu Mujyi wa Kigali, buri umwe agenerwa ibihumbi 45 Frw, byaba mu Ntara yo mu Majyepfo (Huye), bagahabwa ibihumbi 55 Frw. Abataraba mpuzamahanga bo, aba Kigali bahabwa ibihumbi 43 Frw, byaba mu Ntara yo mu Majyepfo (Huye) bagahabwa ibihumbi 50 Frw.

Iyo ari mu Ntara y’i Burengerazuba cyangwa y’i Burasirazuba (Rusizi, Nyagatare), abasifuzi mpuzamahanga bahabwa ibihumbi 70 Frw, mu gihe abataraba mpuzamahanga bahabwa ibihumbi 65 Frw.

Abari mpuzamahanga bahabwa byinshi kurusha abataragera kuri urwo rwego
Abasifuzi bamaze imikino 15 nta mafaranga y’itike bahabwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW